Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Tariki 24 Werurwe,hazindutse havugwa amakuru y’uko umwe mu batoza ba APR FC yaba atakibarizwa mu ikipe y’ingabo z’igihugu.
Ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo kumva aya makuru, bukaba buyanyomoza. Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba bwemeza ko abatoza bose ba APR FC bahari nta n’umwe wirukanywe ahubwo ibivugwa byose ari ibihuha.
Umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt. Col Sylvestre Sekaramba akaba yatangaje ko ibivugwa byose ko atari byo.
Umunyamabanga mukuru akaba yakomeje anyomoza amakuru avuga ko haba hari umwuka mubi hagati ya Nabyl n’umutoza mukuru Mohammed Adil.
Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba buboneyeho gusaba abakunzi n’abafana ba APR FC kudaha agaciro ibyo bihuha.
Source/aprfc.rw
0 comments:
Post a Comment