Ibyo byemezo byafashwe bigomba gukirikizwa mu gihe k'ibyumweru bibiri kuva iri joro saasita.
Ibyo byemezo ni ibi;
- Kuva mungo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe,kereka abagiye guhaha,kugura ibiribwa,kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga serivisi.
- Abakozi bose bategetswe gukorera ngo zabo kereka abatanga serivisi zikenewe cyane.
- Imipaka irafunzwe,kereka ubwikorezi bw'ibiribwa n'abanyarwanda bataha mu gihugu nabo bagahita bashyirwa mu kato k'iminsi 14 ahabugenewe.
- Injyendo hagati y'imijyi n'uturere ntabwo zemewe keretse ku mpamvu zo kwivuza cyangwa serivisi zikomeye ndetse n'ubwikorezi bw'ibiribwa.
- Amasoko n'amaduka y'ubucuruzi birafuzwe,kereka ahacururizwa imiti, ibiribwa,ibikoresho by'isuku na essence (essanse).
- Moto ntimerewe gutwara abagenzi,cyeretse izitwara ibintu mu kubijyeza ku bantu.
- Utubari twose turafunzwe.
- Za resitora zirakomeza gukora ariko ku bacyura ibyo kurya mu rugo.
Mu itangazo Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda imaze gusohora rivugako uyu munsi nta muntu mushya basanganye virusi ya Coronavirus,bivuzeko abamaze gupimwa bagasanwa COVID-19 ari 17.
0 comments:
Post a Comment