Saturday 21 March 2020

COVID-19: Ibikorwa hafi ya bwose bisa nkaho bihagaritswe mu Rwanda -rwandaroundupnews

Do you want to share?

Do you like this story?



COVID-19






Itangazo rimaze gushyirwa hanze na Minisitiri w'intebe mu Rwanda rivugako harebwe uko iyi ndwara ihagaze ku isi nuko mu bindi bihugu byagenze, ari ngombwa ko ari ngombwa gufata ingamba ziruseho mu rwego rwo kwirinda ko iyi ndwara ikomeza gukwirakwizwa.




Ibyo byemezo byafashwe bigomba gukirikizwa mu gihe k'ibyumweru bibiri kuva iri joro saasita.


Announcement
Announcement



Ibyo byemezo ni ibi;

  • Kuva mungo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe,kereka abagiye guhaha,kugura ibiribwa,kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga serivisi.
  • Abakozi bose bategetswe gukorera ngo zabo kereka abatanga serivisi zikenewe cyane.
  • Imipaka irafunzwe,kereka ubwikorezi bw'ibiribwa n'abanyarwanda bataha mu gihugu nabo bagahita bashyirwa mu kato k'iminsi 14 ahabugenewe.
  • Injyendo hagati y'imijyi n'uturere ntabwo zemewe keretse ku mpamvu zo kwivuza cyangwa serivisi zikomeye ndetse n'ubwikorezi bw'ibiribwa.
  • Amasoko n'amaduka y'ubucuruzi birafuzwe,kereka ahacururizwa imiti, ibiribwa,ibikoresho by'isuku na essence (essanse).
  • Moto ntimerewe gutwara abagenzi,cyeretse izitwara ibintu mu kubijyeza ku bantu.
  • Utubari twose turafunzwe.
  • Za resitora zirakomeza gukora ariko ku bacyura ibyo kurya mu rugo.


Mu itangazo Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda imaze gusohora rivugako uyu munsi nta muntu mushya basanganye virusi ya Coronavirus,bivuzeko abamaze gupimwa bagasanwa COVID-19 ari 17.



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<