Saturday 21 March 2020

RIP!Kenny Rogers:Icyamamare mu muziki w'injyana ya country yapfuye ku myaka 81-rwandaroundupnews

Do you want to share?

Do you like this story?


Kenny Rogers
Kenny Rogers



Kenny Rogers,wamenyekanye mu ndirimbo nka The Gambler, Lucille, Coward Of The County, Evening Star n'izindi nyinshi, yapfuye afite imyaka 81.



Uhagarariye umuryango we yavuze ko "yapfuye ari iwe azize urupfu rusanzwe".

Rogers yagiye aba ku isonga ku rutonde rw'indirimbo zo mu njyana ya pop na country zikunzwe mu myaka ya 1970 na 1980, ndetse yatsindiye ibihembo bitatu bya Grammy.


Ubwo yavugaga kucyatumwe yamamara cyane, yasobanuye ko yemeza ko indirimbo ze "zivuga icyo buri mugabo aba ashaka kuvuga n'icyo buri mugore aba ashaka kumva".

Mu mwaka wa 2013 yashyizwe mu nzu ndangamurage y'umuziki wa country muri Amerika ndetse muri uwo mwaka anahabwa igihembo cy'uwigaragaje cyane muri iyo njyana, agihawe n'ishyirahamwe ry'umuziki wa country.




Kenny Rogers


Rogers yabaye umwe mu bageze ku bintu bikomeye cyane mu banyamuziki bo mu njyana ya pop na country kuko yabaye uwa 10 mu bahanzi b'abagabo bagurishije 'albums' nyinshi cyane mu mateka y'Amerika, kopi za "albums" zirenga miliyoni 100.



Yakoranye indirimbo na bagenzi be b'ibyamamare mu njyana ya country, barimo Dolly Parton na Willie Nelson.

Mu itangazo umuryango we wasohoye, wavuze ko "asize ikimenyetso kidasibangana mu mateka y'umuziki w'Amerika".

Rogers wanakundaga ibikorwa by'ubushabitsi (business), yanagiye ayobora ibikorwa by'ubucuruzi, cyane cyane mu rwego rw'ubwubatsi na za 'restaurants'.







YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<