You Might Also Like

Showing posts with label Ubukungu. Show all posts
Showing posts with label Ubukungu. Show all posts

Tuesday 12 January 2021

Elon Musk ntakiri umuntu wa mbere ukize cyane ku isi nyuma yo gutakaza miliyari 13.5 z'amadolari umunsi umwe - rwandaroundup

Nyuma yo kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwabakire rwa Forbes , Elon Musk ubu yasubiye ku mwanya wa kabiri inyuma y’umuyobozi mukuru wa Amazon, Jeff Bezos, nyuma yo kugabanuka kw'imigabane mu isosiyete ye ikora imodoka z’amashanyarazi Tesla ku wa mbere yahombwe miliyari 13.5 z’amadorari.




Ku wa kane , Musk yabaye umuntu ukize kurusha abandi ku isi, bivuye ku mutungo we wiyongereyeho miliyari zirenga 150 mu mwaka umwe.

Ariko imigabane ya Tesla yagabanutse hafi 8% ku wa mbere, igabanuka rinini ribaye umunsi umwe kuva mu mpera za Nzeri. Hashingiwe ku kigereranyo cyatanzwe na Forbes , ibi byatumye umutungo we wose ugabanuka ugera kuri miliyari 176.2 z'amadolari, ugereranije na Bezos ufite umutungo wa miliyari 182.1.

N'ubwo umutungo wa Musk wagabanutse, aracyafite amadolari arenga miliyari 20 arusha Bernard Arnault, umuyobozi mukuru w'isosiyete icuruza ibintu bihenze yo mu Bufaransa LVMH akaba n’umuntu wa gatatu mu baherwe ku isi, nk'uko Forbes ibivuga.

Ariko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Musk aracyaza ku isonga ku rutonde rwa Bloomberg's Billionaires index, aho afite miliyari 194 z'amadolari ugereranije na miliyari 183 z'amadolari ya Bezos.

N'ubwo Musk afata umushahara muto mu bigo bye, afite imigabane igera kuri 20% muri Tesla hamwe na 48% mu isosiyete ikora ibyogajuru SpaceX.

Tesla yari iri gutera imbere muri 2020, kuko yari yagurishije imodoka zigera ku 500.000 , kandi igiciro cy'imigabane yayo cyazamutseho 740% mu mwaka ushize.


Thursday 7 January 2021

Elon Musk ubu niwe muntu wa mbere ukize cyane ku isi, nyuma yo gukubita inshuro Jeff Bezos wari umaze kuri uyu mwanya imyaka irenga 3

Uwashinze akaba ari n'umuyobozi w'uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi rwa Tesla, Elon Musk yabaye umuntu ukize cyane ku isi, kuri ubu akaba afite umutungo urenga miliyari 185 z'amadolari.






Bibaye nyuma y'uko kuri uyu wa kane agaciro k'imigabane ya Tesla kiyongereye bigatuma Musk arenga kuri Jeff Bezos , wari umukire wa mbere ku isi kuva mu 2017, ubu akaba we afite umutungo wa miliyari 184 z'amadolari.

Izamuka ry'umutungo wa Musk mu mwaka ushize, niryo ryabaye izamuka ryihuse ku rutonde rw’abakire ku isi mu mateka.

Musk yatangiye 2020 ifite umutungo wa miliyari 27 z'amadolari gusa, ariko akaba yari mu bantu 50 ba mbere bakize ku isi.

Agaciro ku isoko ry'imari n’imigabane ya Tesla kiyongereyeho inshuro zirenga icyenda mu mwaka ushize, hamwe n’umushahara we utubutse byatumye umutungo we wiyongeraho miliyari zisaga 150 z'amadolari.

Hagati aho, agaciro k’imigabane ya Amazone kakomeje kugenda kagabanuka.

Elon Musk yari yarenze kuri Warren Buffett muri Nyakanga aba umuntu wa karindwi ukize ku isi. Mu Gushyingo, Musk yakubise inshuro Bill Gates aba umuntu wa kabiri mu baherwe batuye ku isi.


Elon Musk aherutse gutangazako yashatse kugurisha Tesla kuri Apple mu 2018

Thursday 17 December 2020

Bitcoin irikugurishwa hejuru ya $ 20.000 ku nshuro ya mbere mu mateka - rwandaroundup

Kuri uyu wa gatatu ushize, Bitcoin irimo kugurishwa ku giciro kiri hejuru y'amadolari 20.000 ku nshuro ya mbere, ibyo bikaba ari intambwe nshya itewe n'aya mafaranga amaze kubaka isina ku bayakoresha ku isi.




Igiciro cy'iyi Cryptocurrency cyazamutseho 4.5ku ijana bituma igera ku madorali 20.440.

Bitcoin yagize ingufu zitangaje muri uyu mwaka. Yazamutse hejuru ya 170%, bitewe ahanini ahanini no gukenerwa n’abashoramari benshi bakomeye, ibigo bikomeye mu ishoramari bikururwa n’ubushobozi bwayo bwo kubona inyungu mu gihe igipimo cy’inyungu kiri hafi ya zeru, ndetse n’urugendo rwo gukoresha aya mafaranga mu buryo bwo kwishyura kuri interineti.

Bitcoin yazamutse cyane mu Kwakira nyuma yuko PayPal Holdings, Inc itangaje itangizwa rya serivisi nshya yemerera abakiriya bayo kugura, kubika no kugurisha iri faranga ry'amayobera biturutse kuri konti yabo ya PayPal. Iyi sosiyete yavuze kandi ko iteganya kugira aya mafaranga isoko yo kugura ibicuruzwa ku bacuruzi bayo barenga miliyoni 26 ku isi.

Kimwe nk'indi mitungo myinshi, Bitcoin yataye agaciro muri Werurwe, itakaza hafi 25 ku ijana by'agaciro kayo kubera gumamurugo yari muri Amerika ndetse n'Uburayi bigatuma abashoramari benshi bahitamo kubika amadolari y'Abanyamerika batinya ihungabana ry'ubukungu.


Nyuma yaho itanarije agaciro muri Werurwe, yaje kongera kuzamuka mu gaciro ugereranyije n'idorali aho kuri ubu iri ku giciro kitegeze kibaho.





Friday 11 December 2020

Umuherwe w’Umushinwa Jack Ma: Ntacyo azi kubijyanye n’ikoranabuhanga cyangwa kwamamaza - menya ibanga ryo guterimbere kwe

Umuherwe w’umushinwa Jack Ma, washinze kandi akaba n’umuyobozi w'urubuga rukora ubucuruzi kuri interineti Alibaba, ifite imari shingiro ya miliyari 420 z’amadolari. Kuri ubu, Ma ifite umutungo wa miliyari 36.5 z'amadolari nk’uko Forbes ibitangaza.




Ariko kumva Ma avuga ibi, guterimbere kwe ntaho guhuriye n’ubuhanga mu ikoranabuhanga cyangwa mu bucuruzi.

Mu nama ya Viva Tech iherutse kubera i Paris yagize ati: “Ntacyo nzi ku ikoranabuhanga, nta kintu nzi ku bijyanye no kwamamaza, nta kintu nzi ku bicuruzwa byemewe n’amategeko”.

None azi iki cyamuteye guterimbere? “Nzi abantu gusa.”

Ati: “Ibyo dukora byose nkuwashinze isosiyete: Shimisha umukiriya wawe, Shaka abakozi bawe, Shimisha abakozi bawe. Kandi uzishima.”

Jack Ma, wateganyaga kuba umwarimu, yagarutse ku gitekerezo cyo gushinga isosiyete y’ikoranabuhanga nyuma yo kubona interineti bwa mbere mu 1995 mu rugendo rwe rwa mbere yarakoreye muri Amerika.

"Inshuti yanjye yarambyiye ati: ‘Jack, iyi ni interineti.’ Narabajije nti: ‘Interineti ni iki.’ Yarambyiye ati: ‘Shakisha icyo ushaka cyose.’ " niko Jack Ma yabwiye umunyamakuru "Charlie Rose" mu 2015.

Jack Ma yagize ati: icyo gihe, "Sinashakaga gukoraho kuko mudasobwa yari ihenze cyane mu Bushinwa. Nibajije ndamutse nyisenye, sinshobora kuyishyura". Ijambo rya mbere  Ma yashakishije ni ‘beer' ntiyarabiziko biza guhura, byarahuye.

Ngo icyo gihe Jack Ma yaganiriye n'inshuti ye yibaza impanvu ntakintu yakoze mu Bushinwa, niko guhita atangiza Alibaba.

Ariko n'ubwo adafite ubumenyi mu ikoranabuhanga, uko isosiyete ye ikura, Ma yavuze ko azi ikintu kimwe: "Nzi abantu, Natojwe kuba umwarimu, ” Nka mwarimu, uba ushaka ko abanyeshuri bakurusha, Igicuruzwa cyawe cya mbere ni abanyeshuri bawe.

Ubwo buhanga bwamufashije kwibonanwamo no gutera imbaraga abakozi be, kandi ibyo biganisha ku guterimbere kwa sosiyete ye.

Jack Ma yagize ati: "Ugomba kubatega amatwi, Ugomba gukora buri kimwe cyose kugirango umenye neza ko ushobora kubatera imbaraga, ugatuma hari icyo bageraho, nk'ikipe imwe, mushobora noneho gufatanya. Ubu rero, uko ni ko tubikora." 
"Nabonye ko uko witaye cyane ku bakozi bawe, abakozi bazakwitaho kandi abakozi bazita kubakiriya babo."
 
Kandi umukiriya niwo murongo wanyuma: "Nganira n'abantu banjye bose, nkababwira nti: 'Ntunshimishe, ntunkunde. Shimisha umukiriya wawe, tuma umukiriya wawe agukunda, kandi nanjye nzagukunda umunota uwo ari wo wose.’”

Ubu bumenyi ndetse n'izi nama nibyo byatumye Alibaba iri aho tuyibona ubu. 


Wednesday 9 December 2020

Uranium na Lithium: Amabuye y'agaciro adapfa kuboneka henshi ku isi yabonetse mu Rwanda

Kimwe mu bintu umuntu yitaho iyo agiye kugura Telefone harimo n'igihe ibika(irambya) umuriro wayo. Kubika umuriro igihe kirekire biterwa n’ubushobozi bwa  bateri(battery) yayo, kuko ni yo ituma telefone ibasha gukora, bityo mu gihe yashizemo umuriro nta kindi wayikoresha.




Hari n’ibindi bikoresho byinshi bikenera bateri, ndetse muri iki gihe bitangiye kwiyongeraho n’imodoka cyangwa moto zikoresha amashanyarazi zikaba zaratangiye kugera ku isoko ryo mu Rwanda.

Birumvikana ko bateri ari igikoresho cy’ingenzi gifashe runini mu bikoresho dukenera mu buzima bwacu bwa buri munsi, cyane ko hari hari n'aho yifashishwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi, bakaba bayifashisha bacana cyangwa bakora ibindi bikorwa bikenera amashanyarazi.

Ibyo bikoresho bikoresha bateri rero, bikorwa hifashishijwe amabuye y’agaciro ya "Lithium", ariyo avamo "bateri" zikoresha ingufu za "Lithium", ari nayo ibyo bikoresho byose bikoresha.

"Lithium" ni imari ishyushye ku isi muri rusange, kuko itaboneka henshi, usanga uko iminsi itambuka igenda inarushaho kongera agaciro, kuko ikenewe cyane kuko yifashishwa mu gukora bateri z’ibikoresho byinshi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Mu bihugu biza imbere mu kugira Lithium nyinshi ku Isi harimo Australie, Chile, u Bushinwa, Argentine, Zimbabwe na Portugal.

Mu bushakashatsi bwagiye bukorwa, bwagaragaje ko mu bice bitandukanye byo mu Rwanda hashobora kuboneka "Lithium" ndetse ikaba ishobora no gutangira gucukurwa hamwe na hamwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMB), Gatare Francis, yabwiye ikinyamakuru igihe.com ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko mu Rwanda hari ahantu henshi haboneka "Lithium", ndetse ko hari n’aho iri ku kigero cy’uko ishobora no gutangira gucukurwa.

Hari ibice byinshi byo mu Rwanda byagiye bigaragaramo aya mabuye y'agaciro harimo mu karere ka Muhanga, Ngororero mu bice bya za Gatumba, Iburasirazuba za Rwamagana ndetse na Bugesera, hose yagiye ihagaragara igisigaye ni ukuvuga ngo ingana iki.

Umuyobozi Mukuru wa RMB, yavuze ko kuri ubu bari gushaka abashoramari bafatanya kugira ngo ubucukuzi bwayo bukorwe mu buryo bubyara umusaruro yitezweho.

Yongeyeho ko kugeza ubu n’ubwo hari henshi imaze kugaragara ndetse biboneka ko yatangira no gucukurwa, ngo nta muntu urahabwa uburenganzira bwo kuyicukura mu gihe hakigwa k’uburyo bizakorwamo bugatanga umusaruro.

Uretse Lithium byamaze kwemezwa ko mu Rwanda ihari ndetse yanatangira gucukurwa, hari andi mabuye y’agaciro harimo na "Uranium" yifashishwa cyane mu gutunganya ingufu za nucléaire, cyane ko u Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano n’u Burusiya yo gutangiza ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, no kubaka uruganda rutunganya ingufu za nucléaire mu Rwanda.

Ayo masezerano avuga ko izi ngufu zazifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie), zikifashishwa kandi mu gutanga amashanyarazi, mu bijyane n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amabuye y’agaciro akomoka mu Rwanda, yaba ari Gasegereti, yaba ari Coltan, ndetse na Wolfram, akunze kuba arimo radiation ya "uranium"  na "thorium".

Kuri ubu, mu Rwanda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibwo buza ku isonga mu byinjiza amafaranga akomoka mu bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga, uyu mwaka wa 2020 biteganyijwe ko azinjizwa avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro agera kuri miliyari 500 Frw.



Via: Igihe

Wednesday 25 November 2020

Elon Musk yakuye Bill Gates ku mwanya wa kabiri nk'umuntu ukize ku isi nyuma y’uko umutungo we uzamutseho miliyari 100 z'amadolari mu mwaka umwe - rwandaroundup

Rwiyemezamirimo w’umuherwe Elon Musk yamaze guhita kuri Bill Gates aba umuntu wa kabiri mu baherwe ku isi nyuma y'ibyumweru bike gusa ahise no kuri Mark Zuckerberg akajya ku mwanya wa gatatu.




Jeff Bezos washinze Amazon ubu niwe ukomeje kuba ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde. Muri Mutarama uyu mwanya yari ku mwanya wa 35 ku rutonde r'abaherwe rukorwa n'ikinyamakuru Bloomberg (Bloomberg Billionaires Index).

Ubutunzi bwa Musks bwiyongereye nyuma yaho isosiyete ye ikora imodoka zikoresha amashanyarazi Tesla yatoranijwe kwinjira muri S&P 500.

Ku wa 21, Ukuboza, Tesla izinjira muri S&P 500, ikigo kipima imikorere y’amasosiyete 500 manini ari ku isoko ry’imari n'imigabane muri Amerika.

CNN itangazako kugira ngo isosiyete yemererwe kwinjira muri S&P 500 igomba kuba ifite icyicaro muri Amerika, ifite isoko ry’imari nibura rya miliyari 8.2 z'amadolari, kuba yorohereza kandi n'ibura kimwe cya kabiri cy'imigabane yayo igomba kuboneka ku masoko rusange.

Nk’uko ikinyamakuru Bloomberg 
kibitangaza,umutungo w'uyu mugabo w'imyaka 49 y'amavuko wavuye kuri miliyari 7.2 z'amadolari ugera kuri miliyari 127.9 z'amadolari nyuma y'uko agaciro ka Tesla ku isoko ry'imari n'imigabane kiyongereye.

Uyu muherwe wavukiye muri Afurika y'Epfo afite imigabane 20% muri Tesla, ikaba imaze kugira agaciro kikubye inshuro zirenga eshanu muri uyu mwaka.

Uyu mwaka wonyine umutungo wa Musk wiyongereyeho miliyari 100.3 z'amadolari yose.

Hafi ya bitatu bya kane by'umutungo wa Musk ugizwe n'imigabane afite muri Tesla, ifite agaciro karenze inshuro enye imigabane afite muri Space Exploration Technologies Corp(SpaceX).

Ubu Tesla ifite agaciro karenze aka Disney, Toyota na Coca-Cola ikaba ifite agaciro ka miliyari 500 z'amadolari.

Kuza kwa Musk ku mwanya wa kabiri bivuze ko Bill Gates ahise ajya ku mwanya wa gatatu ku nshuro ya kabiri gusa mu myaka umunani ishize.


Ubutunzi bwa Elon Musk (mu ibara ry'umutuku) bwiyongereye cyane kugera ngo bugeze ku bwa Bill Gates (mu bururu)


Gates yakuwe ku mwanya wa mbere yari amazeho imyaka myinshi, n'uwashinze Amazon.comJeff Bezos muri 2017.

Umutungo wa Gates ubu ufite agaciro ka miliyari 127.7 z'amadolari, yashoboraga kuba menshi cyane iyo ataza gutanga amafaranga menshi mu bikorwa by'urukundo(charity) mu myaka yashize.

Urutonde rw'abaherwe 10 bakize ku isi:

1 Jeff Bezos na miliyari 182 z'amadolari - Amazon.com

2 Elon R Musk na miliyari128 z'amadolari - Tesla / Space X

3 Bill Gates na miliyari 128 z'amadolari - Microsoft

4 Bernard Arnault na miliyari 105 z'amadolari - LVMH Moët Hennessy – Louis Vuitton

5 Mark Zuckerberg na miliyari 102 z'amadolari - Facebook

6 Warren Buffett na miliyari 86.8 z'amadolari - Berkshire Hathaway 

7 Larry Page na miliyari 81.3 z'amadolari - Google

8 Sergey Brin na miliyari 78.7 z'amadolari - Google

9 Steve Ballmer na miliyari 76.1 z'amadolari - Microsoft

10 Mukesh Ambani na miliyari 74.0 z'amadolari - India Energy




Sunday 11 October 2020

Amafoto: Ubuzima butangaje Igikomangoma cya Arabiya Sawudite Mohammed bin Salman yiberamo - rwandaroundup

Azwi nka MBS , Igikomangoma ntangarugero, imbaraga ziri inyuma ya Arabiya Sawudite mu kugerageza kwiyubaka akanaba nk'umunyembaraga muri ubwo bwami.


Uyu mugabo w'imyaka 35 ni isura rusange y'ubwami bwa Sawudite, hamwe n'umutungo rusange w'uwo muryango ugera kuri Tiliyoni imwe y'amapowundi.

Ni umutungo utangaje kuko wikubye hafi inshuro 16 ugereranije n'umutungo w'abagize umuryango w'ubwami bwa Bongereza.

Ubutunzi bwabo bukomoka ku birombe binini bya peteroli byavumbuwe muri Arabiya Sawudite mu myaka irenga 75 ishize ku ngoma y'Umwami Abdulaziz Bin Saud.

Mugihe ubusanzwe uyu muryango ukunda guhisha umutungo wabo bwite, MBS bivugwako yiberaho mu buzima buhenze hafi ya bwose budashoboka bitewe n'ubutunzi bwe.

Azwiho gukoresha amafaranga menshi, imitungo ihebuje ndetse bikaba bivugwa ko ari we ufite igishushanyo gihenze ku isi.

Aherutse kwangirwa kugura ikipe ya Newcastle United nyuma yo kubura Manchester United bitewe no guyonyora uburenganzira bwa muntu.

Muri 2015, isi yaguye mu kantu ubwo umuguzi utaravuzwe izina yatanze miliyoni 230 z'amapowundi ku nzu y'akataraboneka mu Bufaransa , mu burengerazuba bwa Paris.


Chateau Louis XIV yaguzwe miliyoni 230 z'amapowundi


Muri kiriya gihe, byavuzweko ariyo nzu yari ugurishijwe ihenze ku isi.


Icyumba cyo gutekereza(meditation) kirimo na aquarium


Nyuma y'imyaka ibiri, byamenyekanyeko ari bin Salman wakunze iyi nzu ya metero kare 50.000 ayigurira kuzajya ayiruhukiramo mu ngendo ze z'akazi.

Iyi nzu irimo ibyumba icumi byo kuraramo, pisine yo mu nzu n'iyo hanze, isomero ndetse na aquarium.


Ifite pisine ebyiri harimo iyo hanze n'iyi mbere mu nzu


Iyi nzu yo mu kinyejana cya 17, ifite kandi icyumba babikamo divayi gishobora kubika amacupa 3.000, n'aho kurebera filime.


Icyumba cyo kubikamo divayi gishobora kubika amacupa agera ku 3.000


Mbere y'uko igikomangoma kigura iyi ngoro, Kim Kardashian yashatse ko ariho hantu ubukwe bwe na Kanye West byabera.


Bin Salman afite na night club yihariye


MBS yayiguze iyo nzu akoresheje amasosiyete yo mu Bufaransa na Luxembourg mu rwego rwo guhisha nyirayo.

Hamwe n'uyu mutungo, bivugwako anafite Le Rouvray, inzu yubatse ku buso bwa hegitari 620 by'ubutaka, isaha imwe uvuye i Paris.

Bivugwa ko ateganya kuvugurura iyi nzu kuko mu myaka 60 ishize itigeze ivugururwa.

Mu 2015, iki gikomangoma cyaguze ubwato bw'akataboneka n'umuherwe w’Uburusiya Yuri Shefler agera kuri miliyoni 400 z'amapowundi.


Ubwato bwita Serene nabwo bufitwe na bin Salman bwamutwaye miliyoni 380 z'Amapawundi


Serene ni bumwe mu bwato bunini ku isi , bufite uburebure bwa metero 133.9 hamwe n'ubugari bwa 18.5 m.

Muri 2017, byavuzwe ko hari umuntu waguze Salvator Mundi cyakozwe na Leonardo da Vinci hagati ya 1490–1500 kuri miliyoni 340 z'amapowundi mu izina ry'iki gikomangoma.


Igishushanyo Salvator Mundi cyakozwe na Leonardo da Vinci hagati ya 1490-1500


Ibi byatumwe kiba ivishushanyu cyo mu kinyejana cya 16 kigurishijwe menshi.

Bivugwa ko iki gishushanyo kimanikwa mu bwato bwa MBS, bigatuma ubu bwato bugira agaciro ka miliyoni zirenga 700 z'Amapawundi.


Igishushanyo MBS yaguze miliyoni 340 z'Amapawundi


Ibyo byose ntibihagije, MBS ifite gahunda nini yo kubaka umujyi munini kuri miliyari 400 z'amapowundi ku bu bya kilometero kare 10.200 ku nyanja Itukura.


Neom umujyi munini MBS ateganya kuba ku nyanja Itukura


Wiswe Neom, ukazaba ukubye inshuro 17 ubunini bwa London, hazakoreshwa 100% ingufu zisubira(renewable energy) mu rwegi rwo kubungabunga ibidukikije.

MBS yizera ko umujyi we uzarenga Silicon Valley mu bijyanye n'ikoranabuhanga kandi ukarenga Hollywood nk'umurwa mukuru w'imyidagaduro ku isi.

Bavuga ko yashakanye na Sarah bint Mashhoor, uzwi ku izina rya "Barbie Princess" mu 2008 bakaba bafite abana bane.

N'ubwo ubuzima bwe butangaje ariko akanavuga Arabiya Sawudite nshya kandi ikinguye kuri buri wese, ubutegetsi bwe bukomeje kunengwa kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Amashusho aherutse gushyirwa ahagaragara yerekana abimukira bo muri Afurika bafungiye mu tuzu duto kandi ari benshi muri Arabiya Sawudite mu rwego rwo guhagarika ikwirakwizwa rya Covid-19.

Bije nyuma yuko bigaragaye ko Arabiya Sawudite yishe abantu 800 mu myaka itanu, imibare ikubye kabiri igihe Umwami Salman yimye ingoma mu 2015.

MBS kandi irakekwa kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi mu 2018 , wiciwe muri ambasade ya Arabiya Sawudite i Istanbul.

Advertisements

Advertisements

 
<