Sunday 11 October 2020

Amafoto: Ubuzima butangaje Igikomangoma cya Arabiya Sawudite Mohammed bin Salman yiberamo - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Azwi nka MBS , Igikomangoma ntangarugero, imbaraga ziri inyuma ya Arabiya Sawudite mu kugerageza kwiyubaka akanaba nk'umunyembaraga muri ubwo bwami.


Uyu mugabo w'imyaka 35 ni isura rusange y'ubwami bwa Sawudite, hamwe n'umutungo rusange w'uwo muryango ugera kuri Tiliyoni imwe y'amapowundi.

Ni umutungo utangaje kuko wikubye hafi inshuro 16 ugereranije n'umutungo w'abagize umuryango w'ubwami bwa Bongereza.

Ubutunzi bwabo bukomoka ku birombe binini bya peteroli byavumbuwe muri Arabiya Sawudite mu myaka irenga 75 ishize ku ngoma y'Umwami Abdulaziz Bin Saud.

Mugihe ubusanzwe uyu muryango ukunda guhisha umutungo wabo bwite, MBS bivugwako yiberaho mu buzima buhenze hafi ya bwose budashoboka bitewe n'ubutunzi bwe.

Azwiho gukoresha amafaranga menshi, imitungo ihebuje ndetse bikaba bivugwa ko ari we ufite igishushanyo gihenze ku isi.

Aherutse kwangirwa kugura ikipe ya Newcastle United nyuma yo kubura Manchester United bitewe no guyonyora uburenganzira bwa muntu.

Muri 2015, isi yaguye mu kantu ubwo umuguzi utaravuzwe izina yatanze miliyoni 230 z'amapowundi ku nzu y'akataraboneka mu Bufaransa , mu burengerazuba bwa Paris.


Chateau Louis XIV yaguzwe miliyoni 230 z'amapowundi


Muri kiriya gihe, byavuzweko ariyo nzu yari ugurishijwe ihenze ku isi.


Icyumba cyo gutekereza(meditation) kirimo na aquarium


Nyuma y'imyaka ibiri, byamenyekanyeko ari bin Salman wakunze iyi nzu ya metero kare 50.000 ayigurira kuzajya ayiruhukiramo mu ngendo ze z'akazi.

Iyi nzu irimo ibyumba icumi byo kuraramo, pisine yo mu nzu n'iyo hanze, isomero ndetse na aquarium.


Ifite pisine ebyiri harimo iyo hanze n'iyi mbere mu nzu


Iyi nzu yo mu kinyejana cya 17, ifite kandi icyumba babikamo divayi gishobora kubika amacupa 3.000, n'aho kurebera filime.


Icyumba cyo kubikamo divayi gishobora kubika amacupa agera ku 3.000


Mbere y'uko igikomangoma kigura iyi ngoro, Kim Kardashian yashatse ko ariho hantu ubukwe bwe na Kanye West byabera.


Bin Salman afite na night club yihariye


MBS yayiguze iyo nzu akoresheje amasosiyete yo mu Bufaransa na Luxembourg mu rwego rwo guhisha nyirayo.

Hamwe n'uyu mutungo, bivugwako anafite Le Rouvray, inzu yubatse ku buso bwa hegitari 620 by'ubutaka, isaha imwe uvuye i Paris.

Bivugwa ko ateganya kuvugurura iyi nzu kuko mu myaka 60 ishize itigeze ivugururwa.

Mu 2015, iki gikomangoma cyaguze ubwato bw'akataboneka n'umuherwe w’Uburusiya Yuri Shefler agera kuri miliyoni 400 z'amapowundi.


Ubwato bwita Serene nabwo bufitwe na bin Salman bwamutwaye miliyoni 380 z'Amapawundi


Serene ni bumwe mu bwato bunini ku isi , bufite uburebure bwa metero 133.9 hamwe n'ubugari bwa 18.5 m.

Muri 2017, byavuzwe ko hari umuntu waguze Salvator Mundi cyakozwe na Leonardo da Vinci hagati ya 1490–1500 kuri miliyoni 340 z'amapowundi mu izina ry'iki gikomangoma.


Igishushanyo Salvator Mundi cyakozwe na Leonardo da Vinci hagati ya 1490-1500


Ibi byatumwe kiba ivishushanyu cyo mu kinyejana cya 16 kigurishijwe menshi.

Bivugwa ko iki gishushanyo kimanikwa mu bwato bwa MBS, bigatuma ubu bwato bugira agaciro ka miliyoni zirenga 700 z'Amapawundi.


Igishushanyo MBS yaguze miliyoni 340 z'Amapawundi


Ibyo byose ntibihagije, MBS ifite gahunda nini yo kubaka umujyi munini kuri miliyari 400 z'amapowundi ku bu bya kilometero kare 10.200 ku nyanja Itukura.


Neom umujyi munini MBS ateganya kuba ku nyanja Itukura


Wiswe Neom, ukazaba ukubye inshuro 17 ubunini bwa London, hazakoreshwa 100% ingufu zisubira(renewable energy) mu rwegi rwo kubungabunga ibidukikije.

MBS yizera ko umujyi we uzarenga Silicon Valley mu bijyanye n'ikoranabuhanga kandi ukarenga Hollywood nk'umurwa mukuru w'imyidagaduro ku isi.

Bavuga ko yashakanye na Sarah bint Mashhoor, uzwi ku izina rya "Barbie Princess" mu 2008 bakaba bafite abana bane.

N'ubwo ubuzima bwe butangaje ariko akanavuga Arabiya Sawudite nshya kandi ikinguye kuri buri wese, ubutegetsi bwe bukomeje kunengwa kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Amashusho aherutse gushyirwa ahagaragara yerekana abimukira bo muri Afurika bafungiye mu tuzu duto kandi ari benshi muri Arabiya Sawudite mu rwego rwo guhagarika ikwirakwizwa rya Covid-19.

Bije nyuma yuko bigaragaye ko Arabiya Sawudite yishe abantu 800 mu myaka itanu, imibare ikubye kabiri igihe Umwami Salman yimye ingoma mu 2015.

MBS kandi irakekwa kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi mu 2018 , wiciwe muri ambasade ya Arabiya Sawudite i Istanbul.


YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<