You Might Also Like

Showing posts with label Imyidagaduro. Show all posts
Showing posts with label Imyidagaduro. Show all posts

Thursday, 4 February 2021

Miss Rwanda 2021: Amajonjora yo mu ntara agiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera COVID-19

Abategura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda batangaje impinduka zizagaragara mu 2021 aho amajonjora y’ibanze azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ibindi byiciro bigakorerwa mu muhezo kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego.



Nk’urubuga ruha imbaraga abakobwa bakiri bato mu gukurikira inzozi zabo no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, abategura iri rushanwa, mu Kuboza 2020 batangaje ko hari impinduka z’irushanwa ry’umwaka wa 2021.

Abategura iri rushanwa biyemeje kuyobora Miss Rwanday’uyu mwaka mu buryo bw’ikoranabuhanga n’umuhezo kugira ngo harindwe ubuzima bw’abahatana.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda, Meghan Nimwiza ati: "Tumaze gutangaza Miss Rwanda 2021 no gusuzuma ko abifuza kuzitabira amarushanwa bari bamaze kwiyandikisha kuri murandasi, twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w’ikoranabuhanga ndetse n’umuhezo aho kuyasubika."

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo kwirinda ziriho, abategura Miss Rwanda bateguye gahunda ifatika hamwe n’umurongo ngenderwaho uzatuma Miss Rwanda yo mu 2021 ikorwa ariko mu buryo bwizewe mu kurengera ubuzima, haba ku bahatana ndetse n’abategura.

Muri gahunda nshya, ibyiciro bitanu byose byo gutora bizakorwa neza, aho amajonjora n’ibindi bikorwa by’ibanze bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga naho pre-selection, umwiherero na finale bikorwe hifashishijwe uburyo bw’umuhezo.

Mu gice cy’amajonjora y’ibanze, abazitabira amarushanwa bazasabwa gutanga amashusho yabo n’ibisabwa byihariye, abagize akanama nkemurampaka bazabisuzuma hanyuma bashingiye ku nsanganyamatsiko y'ubwiza, ubuhanga n’umuco, hatorwe abahatana bujuje ibisabwa.

Abazitabira amarushanwa bazanyura mu igenzura hamwe n’itsinda ryose ritegura irushanwa bakorerwe ikizamini cya COVID-19 hanyuma bashyirwe mu muhezo aho ibyiciro byose bizakurikira bizabera kugeza kuri finale.

Nimwiza akomeza avugako iyi gahunda yagenzuwe kandi ikumvikanwaho n’impande zose n’abaterankunga nyuma y’inama zitandukanye. Ibyiciro byose bizamenyeshwa kandi abaturage bazakurikirana amakuru y’irushanwa yose ku kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.

Kwiyandikisha kuri murandasi birakomeje ariko bizasozwa ku ya 8 Gashyantare 2021. Icyemezo cyo gukomeza iyi myiteguro cyaje nyuma y’isuzuma ryakozwe, ryerekanye ko amajonjora ya Miss Rwanda ashobora gutegurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

Ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byo bizatangira kuva ku ya 9 Gashyantare kugeza ku ya 18 Gashyantare. Kuva ku ya 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.

Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe pre-selection yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.



Saturday, 5 December 2020

Indirimbo 5 n'abanzi 5 bakuriranwe(bumviswe) cyane ku rubuga rwa Spotify 2020

Ntawabura kuvuga ko 2020 wari umwaka utandukanye n'iyindi. 




Spotify's Wrapped yagarutse kugirango idufashe gusubiza amaso inyuma turebe ibyaranze uyu mwaka. Ni umwaka abantu benshi babaye igihe kinini kuri interineti bitewe na gumamurugo yari hirwa no hino ku isi.

Ni iki abantu benshi bumvise cyane 2020?

Umuraperi Bad Bunny wo muri Puerto Rican niwe uza ku mwanya wa mbere kuko yakurikiwe inshuro miliyari 8.3 uyu mwaka ku isi. Alubumu ye YHLQMDLG yagiye hanze mu mpera za Gashyantare, igaragaramo abandi bahanzi nka Sech, Anuel AA, na Daddy Yankee ikaba ariyo alubumu yakurikiwe cyane kuri Spotify

Billie Eilish akomeje kuyobora nk'umuhanzi w'igitsinagore ukunzwe cyane kuri Spotify mu mwaka wa kabiri yikurikiranya.

Indirimbo yakunzwe cyane muri uyu mwaka ni "Blinding Lights" ya The Weeknd, yumviswe inshuro miliyari 1.6 muri uyu mwaka.

Urutonde rw'abahanzi bakurikiranwe cyane kuri Spotify 2020:

Abahanzi b'abagabo bumviswe cyane ku isi 
  1. Bad Bunny 
  2. Drake 
  3. J Balvin 
  4. Juice WRLD 
  5. The Weeknd

Abahanzi b'abakobwa bumviswe cyane ku isi 
  1. Billie Eilish 
  2. Taylor Swift 
  3. Ariana Grande 
  4. Dua Lipa 
  5. Halsey

Alubumu zumviswe cyane ku isi 
  1. YHLQMDLG, Bad Bunny 
  2. After Hours, The Weeknd
  3. Hollywood's Bleeding, Post Malone 
  4. Fine Line, Harry Styles
  5. Future Nostalgia, Dua Lipa

Indirimbo zumviswe cyane ku isi 
  1. Blinding Lights by The Weeknd.
  2. Dance Monkey by Tones And I The. 
  3. Box by Roddy Ricch. 
  4. Roses Imanbek Remix by Imanbek and SAINt JHN. 
  5. Don't Start Now by Dua Lipa. 

Podcast zumviswe cyane ku isi 
  1. The Joe Rogan Experience 
  2. TED Talks Daily 
  3. The Daily 
  4. The Michelle Obama Podcast 
  5. Call Her Daddy


Saturday, 28 November 2020

The 600: Filime igaruka ku mateka yo kubohora u Rwanda yahawe igihembo nka filime nziza muri Austria International Film Festival - rwandaroundup

The 600, filime ivuga amateka akomeye y’urugamba rwo kubohoza Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatoranijwe nka filime nziza mu iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Otirishe.




Abatunganyije iyi filime babinyujije ku rubuga rwabo rwa twitter bagize bati: "Twishimiye gutangazako twatoranijwe nka filime nziza mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Otirishe."


Batangazako iyi filime izerekanwa igihe ibirori bizaba bibera ku rubuga rwa interineti, ku isi hose kuva ku ya 27-29 Ugushyingo."

Iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Otirishe ni amarushanwa ngarukamwaka akurura abakinnyi ba filime baturutse impande zose z'isi.

Abatsinze iri rushanwa batoranijwe hashingiwe ku mubare w’ibitekerezo by’ubuhanzi bidasanzwe ku isi muri Sinema.

Mu kiganiro cyihariye, Richard Hall Umuyobozi akaba na Producer w'iyi filime , yishimiye icyo gikorwa , avuga ko bizemeza ko iyi filime izarebwa ku isi hose.

Kuri ubu iyi filime iri kuboneka muri Amerika ku mbuga zicuruza amafilime harimo Amazon Prime. Kandi ngo bituzako iyo filime izagaragara no mu Burayi, cyane cyane mu Bufaransa no mu Bwongereza.

Bitewe n'icyorezo cya Covid-19, ibirori bizabera kuri interineti, iyi filime ikazerekanwa ku ya 27 kugeza ku ya 29 Ugushyingo.

Hall akaba avugako bazatangaza gahunda yo gukwirakwiza iyi filime umwaka utaha.

Thursday, 26 November 2020

Somi: Umuhanzi w'Umunyarwandakazi uri guhatanira igihembo cya Grammy Awards 2021 - rwandaroundup

Umunyamerika ukomoka mu gihugu cy'u Rwanda, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo mu njyana ya Jazz "Somi" yakoze amateka nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw'abahatanira ibihembo bya Grammy Awards bigiye kuba ku nshuro ya 63 bikazaba ku ya 31 Mutarama 2021, i Los Angeles.




Ibihembo bya Grammy, bihabwa ababa baragize icyo bakora mu nganda z’umuziki(music industry) muri Amerika, bitegurwa na Recording Academy, ishuri ry’abanyamerika ryigisha abacuranzi, abaproducer, abashinzwe gufata amajwi, n’abandi bahanga mu muziki.

Mu rwego rwo kwishimira ibikorwa by'intashyikirwa baba baragezeho binyuze muri Grammy, iri shuri rihemba indirimbo nziza, abanditsi beza, n'abahanzi beza, bakoze guhera ku ya 1 Nzeri 2019, kugeza ku ya 31 Kanama 2020.

Uyu muhanzikazi w'imyaka 39 y'amavuko , wavutse yitwa "Laura Kabasomi Kakoma", yerekeje ku mbuga nkoranyambaga ze kugira ngo asangize abakunzi be ibyishimo yagize nyuma yuko Grammys yashyize ku rutonde alubumu ye aheruka gushyira hanze yitwa "Holy Room", ikaba ihatanira igihembo mu cyiciro cya Album nziza ya Jazz Vocal aho ahatanye n'izindi alubumu enye zirimo iya Thana Alexa’s ‘Ona’, ‘Secrets Are the Best Stories’ ya Kurt Elling Featuring Danilo Pérez, Carmen Lundy’s ‘Modern Ancestors’ and Kenny Washington’s ‘What’s The Hurry’.

Album ye yakunzwe cyane, yafashwe amajwi imbonankubone(live) kuri Alte Apor (Ubudage) hamwe na Frankfurt Radio Big Band , imwe mu matsinda ya jazz yo mu Budage agezweho muri iki gihe.



Uyu muhanzikazi yatsindiye kandi igihembo cya NAACP Image Award mu kiciri cya Album ya Jazz idasanzwe muri 2018, yari i Kigali kandi muri 2018 aho yaririmbe mu gitaramo cya
Kigali Jazz Junction cyabaga buri kwezi.

Abahatanira ibihembo batoranijwe mu byiciro 84 aho Beyoncé ayoboye kuko ari guhatana mu byiciro icyenda, akurikirwa na Taylor Swift, Dua Lipa na Roddy Ricch bahatana mu byiciro bitandatu buri umwe.

Umunyarwenya wo muri Afurika yepfo, umusobanuzi wa politiki, umukinnyi wa filime akaba n'umunyamakuru wa televiziyo Trevor Noah niwe uzayobora igitaramo cyo gutanga ibihembo.

Thursday, 29 October 2020

Kanye West yavuzeko ashaka kugura Universal Music Group kuri miliyari 25 z'amapawundi - rwandaroundup

Kanye West  yatangaje ko yifuza kugura kompani ikomeye ku isi mu gutunganya indirimbo na filime Universal Music Group kuri miliyoni 25 z'amapawundi.




Bije nyuma y'uko West atangaje kuri Twitter ye ko inzu zitunganya umuziki zihonyora uburenganzira by'abahanzi,avugako amasezerano bagirana adaha uburenganzira bungana ku bahanzi bose 

Ubwo yavuganaga na The Joe Rogan Experience kuri podcast, yavuze ku bijyanye n'ibyo ateganya kukora, agira ati: “Ngiye kugura Universal.”


“[Universal] ni ikigo cya miliyari 33 z'amadolari gusa. Ndi umwe mubakora ibicuruzwa bikomeye mu byigeze kubaho. Kandi ndi umwana; Mfite imyaka 43. Nari mfite miliyoni 53 z'amadolari mu myaka ine ishize. Noneho bimaze kugaragara ko ndi Michael Jordan mushya w'ibicuruzwa. ”

Kanye West aherutse kwerekana ko aha abahanzi bose basinye mu nzu itunganya umuziki (label) ye yitwa G.O.O.D.Music, 50 ku ijana y'inyungu.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Billboard , West yasobanuye byinshi kuri gahunda ye , avuga ko yiyemeje "gukora ibikenewe byose bityo abahanzi bakagira uburenganzira bwabo bwite ku bihangano byabo".

West yagize ati: "Buri wese azi ko iyi ari gahunda ishaje igomba gukosorwa." Ati: "Kugeza ubu, abahanzi label zibaha amafaranga yo gukora umuziki nyamara iyo bamaze kwishyura ayo mafaranga sosiyete zikora indirimbo ziba zigifite indirimbo zabo. Tekereza banki iguhaye amafaranga yo kugura inzu, hanyuma umaze kwishyura iyo nguzanyo, bakakubwira ko ikiri iyabo. ”


Sunday, 18 October 2020

Cristiano Ronaldo yasabye Floyd Mayweather kumuha imwe mu modoka ze ya Bugatti - rwandaroundup

Cristiano Ronaldo ukina muri shampiyona y’Ubutaliyani Seie A mu ikipe ya Juventus yateye urwenya asaba umunyamerika ukina umukino w'iteramakofe Floyd Mayweather kumuha imwe mu modoka ye ari yo Bugatti.





Floyd Mayweather ni umwe mubakinnyi bakize ku isi urebye amafaranga uyu munyamerika yabonye ndetse akaba agikorera n'andi n'ubwo atakirwana.

Kuva Mayweather yasezera mu mukino w'iteramakofe, abantu benshi baracyamusaba kugaruka, ariko kugeza ubu ntaratangaza ku mugaragaro icyo abitekerezaho.

Floyd Mayweather afite amazu hirya no hino muri Amerika ndetse no mu bindi bice by'isi, afite imodoka nyinshi kuri we ndetse n'izabana be.

Ikirenze kuri ibyo, Floyd Mayweather afite kandi indege yihariye imujyana ahantu hose ku isi yumva ashaka kujya. 

Uyu mugabo w'imyaka 43 y'amavuko yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram kugira ngo yereke abakunzi be umubare w'imodoka ze, anababaza iyo agomba kuza gusohokana mu ijoro ryo ku wa gatanu.

Mu igaraje rye, Floyd Mayweather yeretse abakunzi be Ferraris enye ababaza iyo agomba gusohokana.

Cristiano Ronaldo yanditse mu gice cy'ibitekerezo(comments) abwira Floyd Mayweather kumuha Bugatti.




Cristiano Ronaldo nawe ari mu bakinnyi bakinnye umupira w'amaguru bakize ku isi urebye amafaranga yabonye kuva yakinira Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid na Juventus akainira ubu.

Uyu rutahizamu wa Juventus yasubiye mu rugo, i Turin, nyuma y'iminsi mike avuye mu ikipe y'igihugu ya Porutugali byemejweko arwaye Coronavirus.

Uyu mukinyi-33-yagaragaweho ibimenyetso bya COVID-19 none ubu ari mu gihe cy'iminsi icumi y'akato.

Thursday, 15 October 2020

Billboard Music Awards 2020: Post Malone yegukanye ibihembo 9 bya Billboard Music Awards 2020

Ibihembo bya Billboard Music Awards 2020 byabaye kuri uyu wa gatatu ku mugoroba bikaba byari biyobowe n'umuhanzi Kelly Clarkson.



Ubusanzwe ibi birori byari biteganijwe muri Mata uyu mwaka, umuhango ukaba warasubitswe kubera icyorezo cya covid-19, ibirori byimuriwe kuri uyu wa gatatu biba nta bafana bahari.

N'ubwo kitarigifite abafana bakitabiriye muri sale ya Dolby Theater i Los Angeles, byasabye Clarkson gukoresha imbaraga zihambaye kugirango abashe gushyushya urubyiniro(stage).

Ibihembo byari bishingiye ku bahanzi bagize ibihe byiza kuva ku ya 23 Werurwe 2019, kugeza ku ya 14 Werurwe 2020, byagaragaye ko Post Malone ariwe wegukanye ibihembo byinshi.

Uyu musore w'imyaka 25 yatwaye ibihembo icyenda, harimo icyo umuhanzi w'umwaka n'umuhanzi w'umugabo.

Taylor Swift na Billie Eilish nibo bari bafite nomination nyinshi. Billie Eilish yatwaye  ibihembo byinshi harimo Umuhanzi Ukomeye w'umugore( Top Female Artist).

Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo, barimo John Legend, Alicia Keys Brandy, En Vogue, BTS na Luke Combs.

2020 Billboard Music Awards: urutonde rw'abatsinze bose:

Top Artist: Post Malone

Top New Artist: Billie Eilish

Billboard Chart Achievement: Harry Styles

Top Male Artist: Post Malone

Top Female Artist: Billie Eilish

Top Duo/Group: Jonas Brothers

Top Billboard 200 Artist: Post Malone

Top Hot 100 Artist: Post Malone

Top Streaming Songs Artist: Post Malone

Top Song Sales Artist: Lizzo

Top Radio Songs Artist: Jonas Brothers

Top Social Artist: BTS

Top Touring Artist: Pink

Top R&B Artist: Khalid

Top R&B Male Artist: Khalid

Top R&B Female Artist: Summer Walker

Top R&B Tour: Khalid

Top Rap Artist: Post Malone

Top Rap Male Artist: Post Malone

Top Rap Female Artist: Cardi B

Top Rap Tour: Post Malone

Top Country Artist: Luke Combs

Top Country Male Artist: Luke Combs

Top Country Female Artist: Maren Morris

Top Country Duo/Group: Dan + Shay

Top Country Tour: George Strait

Top Rock Artist: Panic! at the Disco

Top Rock Tour: Elton John

Top Latin Artist: Bad Bunny

Top Dance/Electronic Artist: The Chainsmokers

Top Christian Artist: Lauren Daigle

Top Gospel Artist: Kanye West


Album awards:

Top Billboard 200 Album: Billie Eilish "When We All Fall Asleep, Where Do We Go?"

Top Soundtrack: "Frozen II"

Top R&B Album: Khalid "Free Spirit"

Top Rap Album: Post Malone "Hollywood's Bleeding"

Top Country Album: Luke Combs "What You See Is What You Get"

Top Rock Album: Tool "Fear Inoculum"

Top Latin Album: J Balvi & Bad Bunny "Oasis"

Top Dance/Electronic Album: Marshmello "Marshmello: Fortnite Extended Set"

Top Christian Album: Kanye West "Jesus is King"

Top Gospel Album: Kanye West "Jesus is King"


Song awards:

Top Hot 100 Song: Lil Nas X ft. Billy Ray Cyrus "Old Town Road"

Top Streaming Song: Lil Nas X ft. Billy Ray Cyrus "Old Town Road"

Top Selling Song: Lil Nas X ft. Billy Ray Cyrus "Old Town Road"

Top Radio Song: Jonas Brothers "Sucker"

Top Collaboration: Shawn Mendes & Camila Cabello "Señorita"

Top R&B Song: Khalid "Talk"

Top Rap Song: Lil Nas X ft. Billy Ray Cyrus "Old Town Road"

Top Country Song: Dan + Shay with Justin Bieber "10,000 Hours"

Top Rock Song: Panic! at The Disco "Hey Look Ma, I Made It"

Top Latin Song: Daddy Yankee ft. Snow "Con Calma"

Top Dance/Electronic Song: Ellie Goulding x Diplo ft. Swae Lee "Close To Me"

Top Christian Song: For King & Country "God Only Knows"

Top Gospel Song: Kanye West "Follow God"


Other awards:

Icon Award: Garth Brooks

Change Maker Award: Killer Mike




Advertisements

Advertisements

 
<