Kanye West yatangaje ko yifuza kugura kompani ikomeye ku isi mu gutunganya indirimbo na filime Universal Music Group kuri miliyoni 25 z'amapawundi.
Bije nyuma y'uko West atangaje kuri Twitter ye ko inzu zitunganya umuziki zihonyora uburenganzira by'abahanzi,avugako amasezerano bagirana adaha uburenganzira bungana ku bahanzi bose
Ubwo yavuganaga na The Joe Rogan Experience kuri podcast, yavuze ku bijyanye n'ibyo ateganya kukora, agira ati: “Ngiye kugura Universal.”
“[Universal] ni ikigo cya miliyari 33 z'amadolari gusa. Ndi umwe mubakora ibicuruzwa bikomeye mu byigeze kubaho. Kandi ndi umwana; Mfite imyaka 43. Nari mfite miliyoni 53 z'amadolari mu myaka ine ishize. Noneho bimaze kugaragara ko ndi Michael Jordan mushya w'ibicuruzwa. ”
Kanye West aherutse kwerekana ko aha abahanzi bose basinye mu nzu itunganya umuziki (label) ye yitwa G.O.O.D.Music, 50 ku ijana y'inyungu.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Billboard , West yasobanuye byinshi kuri gahunda ye , avuga ko yiyemeje "gukora ibikenewe byose bityo abahanzi bakagira uburenganzira bwabo bwite ku bihangano byabo".
West yagize ati: "Buri wese azi ko iyi ari gahunda ishaje igomba gukosorwa." Ati: "Kugeza ubu, abahanzi label zibaha amafaranga yo gukora umuziki nyamara iyo bamaze kwishyura ayo mafaranga sosiyete zikora indirimbo ziba zigifite indirimbo zabo. Tekereza banki iguhaye amafaranga yo kugura inzu, hanyuma umaze kwishyura iyo nguzanyo, bakakubwira ko ikiri iyabo. ”
0 comments:
Post a Comment