Friday 14 August 2020

Paseporo y'u Rwanda izarangira umwaka utaha - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n'abasohoka bwatangaje ko pasiporo y'u Rwanda itazongera gukoreshwa guhera ku ya 28 Kamena 2021.




Irangira rije nyuma y'uko u Rwanda rwemeje pasiporo y’ikoranabuhanga ya Afurika yo mu Burasirazuba (e-passport) muri Kamena umwaka ushize.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa kane, tariki ya 13 Kanama,ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byavuze ko pasiporo zose zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019, zizakurwaho, zisimburwe na pasiporo y’ikoranabuhanga ya Afurika yo mu Burasirazuba.

Igihe igihugu cyatangiraga gutanga e-pasiporo, abari basanzwe bafite pasiporo y'igihugu isanzwe bari bahawe igihe cy'imyaka ibiri y'ubuntu kugirango basimbuze ibyangombwa bw'ingendo byabo.

Ibi byangombwa bishobora gusabwa binyuze k'urubuga rwa Irembo.
Abasaba ntibagomba gutegereza itariki pasiporo izarangiriraho, nk'uko bigaragara mu itangazo.

Paseporo nshya, kuri ubu ikoreshwa mu bindi bihugu bya EAC harimo Kenya, Tanzaniya na Uganda yemewe ku isi hose.

Mu rwego rwo kwirinda ko yakiganwa, igizwe na microchip ifite amakuru y'igikumwe cya nyirayo kugirango bamenye nyirayo, bigatuma batahura pasiporo z'inyiganano.

Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, e-pasiporo iha uyifite uburenganzira bwo kugera mu bihugu byinshi bidasabye viza.

Iyo umaze kwishyuye amafaranga bisaba, baguha ubutumwa bugufi bugusaba kujya ku biro by'ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka aho baba bafite ifoto yawe ndetse n'igikumwe cyawe.




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<