Thursday 20 August 2020

Umuhanzi Safi Madiba yatangaje ko yamaze gutandukana n'uwahoze ari umugore we - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Uyu muhanzi Safi Madiba n'umufasha we Niyonizera Judith bari berekeje muri Canada mu ntangiriro z'uyu mwaka. Amakuru mashya avugwa muri uyu muryango arahamya ko bamaze gutandukana.



Aya makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa, yahamijwe na Safi Madiba mu kiganiro n'ikinyamakuru Igihe.com, aho yemeje bidasubirwaho ko atakibana n’uwari umugore we.

Maze amezi atanu nibana njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho "Safi Madiba"

Abajijwe niba ugutandukana kwabo kwaba kwaramaze kwemezwa n’amategeko cyane ko bafitanye isezerano, yagize ati “Njye sinkoreshwa n’amategeko nkoreshwa n’umutima wanjye. Twaratandukanye ntabwo tukiri kumwe."



Amakuru yo gutandukana kwabo yari yatangiye kuvugwa muri Gicurasi uyu mwaka, aho byanavugwaga ko Polisi yo muri Canada yaba yaramaze kwinjira mu kibazo cy’aba bombi.

Si ubwambere Safi yaba atandukanye n'umukunzi we ku mbere yo kubana na Judith, yari amaze gutanduka n'uwahoze ari umugore we Umutesi Parfine.

Nyuma yo gitandukana aba bombi bagiye bagaruka cyane mu itangazamakuru, Safi yavugaga ko ikintu nyamukuru cyatumye atandukana na Parfine harimo no kuba uyu mugore utuye mu Busuwisi yari ari kure bigatuma urukundo rwabo rudakomera.

Safi kandi yavugaga ko kubera kubura umwanya no guhugira mu kazi ari bimwe mu byatumaga adahura n’umukunzi  we uko bikwiye kuko hari igihe yabaga amushaka ariko kubera akazi ntibahure bigatuma urukundo rwabo rudakomeza kuryoha, bagahitamo gutandukana.


YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<