Tuesday 7 July 2020

Umugore w'imyaka 25 yibarutse ari muri koma none ubu ntashobora kumenya ko yabyaye - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Uyu mubyeyi ubuzima ntibwari bumworoheye nyuma yo kuva amaraso mu bwonko bigatuma ajya muri koma, maze bituma abaganga bahitamo kumubyaza ategejeje igihe kuko yari ataye ubwenge.




Umugore w'imyaka 25 yibarutse ari muri koma none ubu ntashobora kumenya ko yabyaye



Caitlin Stubbs, umumama w'imyaka 25 ukomoka mu gace ka Queensland, muri Australia, umubiri wamuhindutse ubwo yabyukaga ku ya 23 Nyakanga, umutwe umurya bikabije.


Kubabara umutwe kwa Stubbs mubyukuri byari ikimenyetso cyo kuva amaraso mu bwonko , cyangwa ururenda rw'imitsi. Nk’uko ikinyamakuru 9Honey kibitangaza ngo uyu mumama yamenye ko arwaye umwaka umwe gusa, mbere yo gutwita. Bivugwa ko Stubbs yari yarahawe gahunda yo kwivuza , ariko amaze kumenya ko atwite, ntiyashoboye gukomeza gufata imiti.


Igihe yongeraga kuremba, yari atwite inda y'ibyumweru 32. Yageze mu bitaro, amaze kugwa muri koma bitewe n'amaraso menshi. Umwana we, Quinn, yamaze ibyumweru bitatu bya mbere by'ubuzima bwe mu cyuma gishyirwamo abana bavutse batageze igihe.

Akaba yanditse ku rubuga rwa GoFundMe ko akeneye ubufasha bwo bwo kwishyura icyuma kimufasha guhumeka,azakenera gusubizwa mu buzima busanzwe hiyongereyeho no kubagwa mu gihe kizaza.

Nubwo yavuye muri koma, ntakintu nakimwe yibuka kubyabaye,kuko atibuka ko yari yasezeranye n'umukunzi we amezi abiri mbere yo kudwara, akaba atanibuko afite umwana.





YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<