Thursday 9 April 2020

Ronaldinho yarekuwe muri gereza nyuma y'iminsi 32 afunzwe - rwandaroundupnews

Do you want to share?

Do you like this story?

Uwahoze ari umukinnyi wa Barcelona na Brezile"Ronaldinho"  na murumuna we "Roberto Assis"
barekuwe muri gereza ya Paraguay bajya gufungirwa muri hotel.



Ronaldinho yarekuwe muri gereza nyuma y'iminsi 32
Ronaldinho agikinira Barcelona



Aba bavandimwe batawe muri yombi mu ntangiriro za Werurwe bakurikiranyweho gukoresha pasiporo mpimbano kugira ngo binjire muri Paraguay.


Nyuma yo kumara iminsi 32 muri gereza, umucamanza Gustavo Amarilla yemeje ko aba bombi bashobora kujya muri hoteri  Asuncion mu gihe bagitegereje kuburanishwa ku byo baregwa.



Abunganira Ronaldinho na Assis batanze ingwate ya miliyoni 1.6 z'amadolari y'Amerika (£ 1.3m).

Ronaldinho na Assis bafunzwe nyuma yo gutanga ibyangombwa by'ibihimbano igihe binjiraga muri Paraguay, ubwo bari bitabiriye ibikorwa  byo kwamamaza aho muri Paraguay.


Ronaldinho yarekuwe muri gereza nyuma y'iminsi 32 afunzwe
ubwo yasohokaga gereza


Uyu mugabo w'imyaka 40,ukunda kugaragara yishimwe,inshuti ze zavuze ko yahindutse aho ari muri gereza.

Mu kwezi gushize, Nelson Cuevas wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Paraguay, yatangarije Radiyo CNN ko Ronaldinho atishimye na gato.







YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<