Umujyi wa Kigali watangajeko washyizeho umurongo wa telefone wahamagaraho ku buntu mu gihe waba ufite ikibazo k'ibiribwa.
Nyuma yuko leta ifashe umwanzuro wo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe,ingendo zitari ngombwa,Hari bamwe mu mujyi wa Kigali bahuye n'ikibazo cyo kubura ibiribwa, biturutse kuba akazi bakoraga karahagaze.
Umuhate wa leta y'u Rwanda wo gutanga imfashanyo y'ibiribwa kubagizweho ingaruka zo guhagarika ubuzima busanzwe mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus washimwe na benshi.
Gusa aho bimaze gutangwa mu mujyi wa Kigali hari abagaragaje bavuga ko bahawe bike cyane,abo bitarageraho,na bamwe mu bayobozi mu nzego z'ibanze bafunzwe bazira kunyereza izo mfashanyo.
Akaba ariyo mpamvu Umujyi wa Kigali washyizeho umurongo wahamaraho ku buntu mu gihe waba ufite ikibazo kijyanye n'ibyo kurya ukaba ariwo 3260.
0 comments:
Post a Comment