Monday 6 April 2020

Covid-19:Leta y'u Rwanda igiye gushyiraho ikigega kizafasha abikorera bagizweho ingaruka na Coronavirus

Do you want to share?

Do you like this story?




Abikorera bafite ibikorwa byagizweho ingaruka cyangwa byahagaritswe biturutse ku cyorezo coronavirus vuba aha bazabona igishoro cyizava mu kigega kidasanzwe kizashyirwaho na guverinoma y'u Rwanda.


Central Bank of Rwanda




Minisitiri w’imari n’igenamigambi,
Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko abatekinisiye n’abafatanyabikorwa ba minisiteri barimo gukora ku kigega cyo kuzamura ubukungu.



Kimwe n'ahandi ku isi, ubukungu bw'u Rwanda bwagize ingaruka kubera gufunga kwashyizweho kugira ngo Coronavirusi ikwirakwizwa.

Mu nzego zagizweho ingaruka cyane harimo ubukerarugendo, kwakira abashyitsi no mu bucuruzi.


Iki kigega kigiye gushingwa kizaza gikenewe kugirango abashoramari babone igishoro cyane cyane ibigo bito n'ibiciriritse bizakenera gusubukura cyangwa gutangira ibikorwa byabo.







Ikigega kizaza gikenewe ku bigo bizakenera igishoro cyo kubona ibikoresho, guha akazi abakozi no gushaka amasoko yandi cyangwa guhindura imishinga yabo.


Abayobozi baracyareba ibisabwa kugira ngo babone abagenerwabikorwa.





Bitewe n’ingengo y’imari ya Banki nkuru y’igihugu kugira ngo yongere ubwishingizi ku batanga inguzanyo, banki zindi zavuze ko zizorohereza abakiriya bazo kwishyura inguzanyo.



Ku wa kane w'iki cyumweru,
ikigega mpuzamahanga cy'imari (IMF) cyemereye u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 109.4 z'amadolari y'America kugira ngo bizafashe leta nyuma ya COVID19.









YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<