Thursday 9 April 2020

RURA yashyizeho ibiciro bya Gaze muri iki gihe cya COVID-19 - rwandaroundupnews

Do you want to share?

Do you like this story?




Ikigo gishinzwe kugenzura ibikorwa bifitiye igihugu akamaro mu Rwanda (RURA) cyashyizeho ibiciro byo kugurisha gaze yo guteka abayigurisha batagomba kurenza mu gihe u Rwanda rukomeje guhagarika imirimo imwe n'imwe mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus.



RURA yatangaje igiciro cya gaze




Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa mbere n'imugoroba, igiciro cya gaze mu mujyi wa Kigali ntigomba kurenga amafaranga y'u Rwanda 1.084 ku kilo guhera ku wa kabiri tariki ya 7 Mata 2020 kugeza igihe RURA yongeye kubitangaza.




RURA yongeyeho ko igiciro cya gaze kigomba kwerekanwa kandi kigaragara neza ku baguzi.
Ku batanga serivisi zo gucuruza Gaze, RURA yavuze ko bagomba kuba bafitiye uruhushya rwemewe.


Muri iryo tangazo, RURA yanasohoye umurongo ngenderwaho kubakoresha imodoka zitwara abantu(tagisi) n'abazitega.


Ngo abagenzi bemerewe gukoresha tagisi ni abashaka serivisi z'ingenzi nk'uko byatangajwe n'ibiro bya minisitiri w'intebe.


Muri serivisi z'ingenzi zikomeje gukora muri iki gihe birimo ibitaro, farumasi, sitasiyo za lisansi, amasoko, amabanki n'amaduka agurisha ibyo kurya.


Muri iryo tangazo abashoferi basabwa kwambara mask yo mu maso,hamwe n'ibikoresho by'isuku.


Abashoferi ba tagisi bemerewe guhagarara ahantu hose haboroheye kugira ngo birinde parikingi za tagisi nyinshi, abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho na minisiteri y’ubuzima cyane cyane gusiga byibuze metero imwe hagati y’umuntu n'undi.







YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<