Mu itangazo ryashyizwe hanze ku 2 Mata 2020,habonetse abandi bantu 2 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera kuri 84.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abarwayi bashya ari abantu babiri baherutse kugirira ingendo mu bihugu bitandukane. Bahise bashyirwa mu kato, hanashakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.
Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko igihe igihe cyari cyaratanzwe cy’ifungwa ry’ibikorwa binyuranye, ingendo n’imipaka hiyongereyeho iminsi 15.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko iminsi y’inyongera izatuma u Rwanda rushimangira intambwe rwari rumaze gutera mu gukurikirana abantu bose baba barahuye n’umuntu watahuwemo Coronavirus.
Ati "Ni ukugira ngo umuntu wese tumugereho, ariko atisanzuye ngo tumugereho yaramaze gukora ingendo mu turere twose. Ahubwo tuzasanga akiri mu rugo, wenda abo mu rugo nibo ashobora kuba yakwanduza, ariko tutamuhaye ubwisanzure bwo kugira ngo agere ahantu hose akwirakwize icyorezo mu gihugu."
Inkuru yasohotse bya mbere ku igihe
0 comments:
Post a Comment