Tuesday 7 July 2020

America: Leta zunze ubumwe za Amerika igiye gutangira gucukura umutungo kamere ku kwezi - rwandaroundupnews

Do you want to share?

Do you like this story?

Mu minsi ishize,Perezida wa Leta zunze za America yasinye itegeko rivuga ko America ifite uburenganzira bwo gushakisha no gukoresha umutungo kamere uri mu isanzure.



Leta zunze ubumwe za Amerika igiye gutangira gucukura umutungo kamere ku kwezi




Iri tegeko rivuga ko America itabona isanzure nk'ahantu hari imitungo kamere ihuriweho bityo idakeneye uruhushya mpuzamahanga ngo ijye kuyishakayo.


Sarah Cruddas umunyamakuru ku by'isanzure, avuga ko gushakisha umutungo kamere ku kwezi bizafasha abantu kugera kure mu isanzure, n'ahantu ko kuri Mars.


Sarah avuga ko ukwezi gushobora kuba "sitasiyo ya peteroli" ihuza imibumbe kuko gufite imitungo kamere nka hydrogen na oxygen ikenerwa mu guhagurutsa ibyogajuru.


Kugira 'sitasiyo ya peteroli' mu isanzure bivuze ko ibyogajuru bishobora kugera kure cyane mu isanzure bitagize impungenge zo kubura peteroli.


Sarah yongeyeho ko "Tudakwiye kuba duhagurukana ibintu byose mu gihe tugiye mu isanzure".

Benjamin umwarimu w'iby'ingufu muri Kaminuza ya Sussex avuga ko "gushakira umutungo kamere mu isanzure bishobora gufasha gukora ibintu nk'imodoka zitanywa peteroli, bikaba byiza ku bidukikije mu gihe kirekire kizaza.



Amabuye y'agaciro nka lithium na cobalt akenewe ngo zikorwe aboneka cyane cyane mu Bushinwa, Uburusiya cyangwa Congo kandi biragoye kuyabona.


Imwe mu mpamvu zatumye Trump yiyemeza gushakira ku kwezi, ishobora kuba ari uko Amerika ubu itagifite ahantu henshi ikura umutungo kamere ku isi, ugereranyije na ba mukeba.


Benjamin avugako America ibindi bihugu nk'Ubushinwa n'Uburusiya byayisize.Ubushinwa ubu bufite ahantu henshi ku isi buvana umutungo kamere.



satellite ziri mu isanzure zitanga amakuru kuri uyu mubumbe
satellite ziri mu isanzure zitanga amakuru kuri isi





Itegeko rya Bwana Trump rivuga ko itegeko mpuzamahanga ritazakoreshwa mu kubangamira ubushake bwa Amerika mu isanzure.

Kimwe mu bintu ubu abantu bavuga ni uko isanzure ariho hantu hasigaye ho kujya kuko isi yacu twayangije bihagije.


Gusa Benjamin avuga ko ari ingenzi no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu bucukuzi bw'umutungo kamere ku isi.

Ati: "Babanze bateze imbere ubucukuzi buriho nka gas no kuvana umutungo kamere hasi kure cyane mu nyanja, nyuma bazajye no hejuru mu isanzure".



Bivugwa ko ubu bucukuzi ku kwezi bushobora kuba buzatangira nko mu myaka 10 cyangwa 15 iri imbere.





YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<