NISR yerekana ko mu mwaka ushize umusaruro w’ubuhinzi wagize uruhare rwa 24% mu musaruro mbumbe, inganda zigira uruhare rwa 18%, Serivisi 49% mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare ku kigero cya 9%.
Umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 5%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 16% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 8%.
Ibihingwa ngandurarugo byiyongereye ku kigero cya 4%, ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiyongera 5% bitewe n’ikawa yiyongereye ku kigero cya 7% n’icyayi cyazamutse ku kigero cya 3%.
Izamuka ry’umusaruro w’inganda ryatewe ahanini n’ubwubatsi bwazamutseho 33% n’inganda zitunganya ibintu bitandukanye zazamutseho 11%. Mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umusaruro wa gasegereti wagabanyutse 23.7% naho uwa Wolfram ugabanyuka 6.6% mu ngano yoherejwe mu mahanga mu gihe uwa Coltan wiyongereyeho 42%.
Ubwiyongere bw’umusaruro wa serivisi bwatewe n’ubucuruzi budandaza n’ubugurisha ibintu icyarimwe bw’ibyakorewe mu Rwanda bwiyongereyeho 16%, ubwikorezi bwazamutse ku kigero cya 12% ahanini bitewe n’ubwikorezi bwo mu kirere bwazamutse ku kigero cya 17%.
Serivisi z’imari zazamutse ku kigero cya 8% naho serivisi za hoteli na za restaurant zizamuka ku gipimo cya 10%.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse 9.4% mu gihe byari biteganyijwe ko buzazamuka 7.8% mu 2019. Biteganyijwe kandi ko buzazamuka 8.1% mu 2020 na 8.2% mu 2021, bitewe n’ubuhinzi kubera ingamba mu gukoresha ikoranabuhanga no kuhira.
Source/igihe.com
0 comments:
Post a Comment