Friday 24 January 2020

Rwanda–Uganda:Intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga

Do you want to share?

Do you like this story?





Minisitiri wa Uganda ushinzwe ibyo muri aka karere na mugenzi w'u Rwanda ushinzwe ibya 'Eac African Community' ntibavuga rumwe kuri Twitter, bavuga ku kibazo hagati y'ibihugu byombi.



Image/Twitter

Philemon Mateke wa Uganda yanditse avuga ko yaburiye bagenzi be ko gusinya amasezerano na sekibi nta cyiza kibivamo.
Nta gushidikanya ko yavugaga u Rwanda kuko yarengejeho ati: "Twarekuye abanyabyaha babo none batwituye kurasa abaturage bacu nk'imbwa".
Yongeraho ati: "Ni igihe cyo kwihorera".


Mu cyumweru gishize umuturage wa Uganda yarasiwe ku butaka bw'u Rwanda arapfa, yari abaye uwa kane kuva amakimbirane atangiye.
Ubuyobozi bw'u Rwanda buvuga ko ari abinjira binyuranyije n'amategeko bagashaka kurwanya inzego z'umutekano.
Ku ruhande rw'u Rwanda Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta ushinzwe iby'Afirica y'iburasirazuba ntiyatinze gusubiza mugenzi we Mateke.
Yamwandikiye ati: "umuntu wafatiwe mu mugambi wahitanye abaturage 14 hagakomereka 16 mu gihugu gituranyi yakwiye kugira ubutwari bwo guceceka abadipolomate ba nyabo bagakora akazi kabo".


Ubutegetsi bw'u Rwanda buvuga ko Bwana Mateke yagize uruhare mu gutegura igitero mu kwezi kwa 10 cyahitanye abantu 14 mu karere ka Musanze mu Rwanda.
Aba bayobozi baraganira batya kuri Twitter mu gihe abategetsi bakuru b'ibi bihugu bagaragaje umuhate mu gukemura iki kibazo.

Mu mpera z'ukwezi gushize Perezida Museveni yohereje intumwa kuri mugenzi we Paul Kagame.
Hashize iminsi micye Uganda yarekuye bamwe mu banyarwanda bari bafungiye muri Uganda leta y'u Rwanda yakunze kuvuga ko barengana.
Intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga n'ibitangazamakuru bibogamiye kuri buri ruhande ntabwo iracogora.
Inkuru zivuga imigirire mibi ya buri ruhande ziracyatangazwa, abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga nabi buri ruhande bitewe n'urwo babogamiyeho.
Mu kwezi kwa cyenda, inama y'intumwa z'ibihugu byombi i Kigali yanzuye "guhagarika propaganda isesereza urundi ruhande mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga".






Source/BBC

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<