Urukundo rw'aba bombi rwatangiye mu kwezi kwa gatandatu mu 2017,ariko ntibigeze bakunda kubishyira mu itangazamakuru.
Rihanna ntiyigeze ahirwa n'urukundo nyuma yo gutandukana na Chris Brown anamukubise.
Rihanna ntiyajyaga yifuza gusubiza abanyamakuru bamubaza ibibazo byereye ku rukundo rwe na Hassan, ariko yaraherutse kwemerera itangazamakuru ko ari mu rukundo n'umusore mwiza kandi ko bari gutegura kubana ndetse bakanakora ubukwe,yongeraho ko Imana ariyo ibizi.
Bagiye bafotorwa n'itangazamakuru barikumwe mu bihe bitandukanye,bakora ingendo mu bihugu bari kumwe,bagiye kureba umukino wa basketball cyane cyane iya Los Angeles Lakers,ndetse hari nubwo bafotowe bari ku mazi,ifoto yavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.
0 comments:
Post a Comment