Thursday 25 May 2017

The new look Bernabeu will have:Irebere amafoto y'ukuntu stade ya Real Madrid azaba imeze nyuma yo kuvugururwa.

Do you want to share?

Do you like this story?

Ikipe ya Real Madrid yamaze kubona icyangombwa cyo kuvugurura stade yayo Santiago Bernabeu,igihawe n'umugi wa madrid.

Nyuma yo gutwara shampiyona ya la Liga ikaba itegereje umukino wa nyuma wa champions league izakina na Juventus,iyi kipe yashyize hanze igishushanyo mbonera cy'ukuntu stade yayo igiye kuvugururwa izaba iteye.

Iyi kipe imaze igihe kirekire iza mu makipe akize ku isi iki akaba aricyo gihe cyo kuvugurura stade yayo bavugako ariyo azaba yubatse neza kuri iyi si.

Stade ya Bernabeu ikaba yarubatswe mu mwaka wa 1947,ikajya igenda ivugururwa mu mwaka itandukanye,ikaba ijyamo abantu 81 044 bicaye.

Iyi stade ikazaba itwikiriye hose kandi igisenge cyayo gikurwaho mugihe babishatse,ikazatwara akayabo ka million 400Euro ikazatangira kubakwa ubwo shampoyona ya 2018-2019 izaba irangiye,ikgikorwa kizamara amezi 39 yose.


Irebere amwe mu mafoto yuko izaba imeze.


The-new-look-Bernabeu-will-have
uko izaba iteye






Ni hagati mu mujyi wa Madrid

igisenge kizajya gifunguka babishatse







uko yari isanzwe imeze





YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<