Asubiza ikibazo kijyanye n'uko bizagenda mu gihe Trump aramutse yongeye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse akanatorerwa, Segal ntiyigeze arya iminwa.
Segal yagize ati: "Uburyo amategeko yacu akora, iyo ukuwe ku rubuga, uba warukuweho, waba uri umunyamakuru, uri Umuyobozi mukuru ushinzwe imari, cyangwa warahoze cyangwa uri umukozi wa Leta."
Ati: "Wibuke ko politiki zacu zashyizweho kugira ngo tumenyeko nta muntu uhungabanya uburenganzira bw'umuntu, kandi nihagira umuntu ubikora, tugomba kubakura muri serivisi kandi politiki zacu ntizemerera abantu gutaha."
Twitter yahagaritse Trump ku rubuga rwayo mu kwezi gushize ivuga ko ifite impungenge z’uko "hashobora kongera kunyuzwaho ubundi butumwa bubi." Uruhare rwa Trump mu gutangiza imyigaragambyo ku nyubako ya Capitol ikorerwamo na kongere ya Amerika amaherezo rwashyize iherezo gukoresha konte ye, aho yari amaze imyaka ine akoranya abamukurikira, akabiba urwango kandi akanenga abamunenga.
0 comments:
Post a Comment