Ikipe ya Arsenal yategetswe kwishyura Benfica ibihumbi 44.000 by'amapawundi nyuma y’uko iyi kipe yo muri Porutugali isabwe kwimurira umukino bafitanye muri Europe League mu Butaliyani bitewe n’uko leta y'Ubwongereza ibuza ingendo zigana n'iziva muri Porutugali.
Umukino wa kimwe cya 32 wari uteganijwe kubera kuri Estadio da Luz i Lisbonne, ariko guhagarika ingendo hagati ya Porutugali n’Ubwongereza bivuze ko umukino ugomba kwimurwa.
Nyuma y'uko Guverinoma y'Ubwongereza ihagaritse ingendo mu bihugu bimwe na bimwe, Gunners igomba kwishyura iyi kipe yo muri Porutugali 10 ku ijana by'amafaranga yinjiza £440.000 yo kwimura umukino.
Mu ntangiriro z'uku kwezi, Ubwongereza bwashyize Porutugali ku rutonde rw’ibihugu bifite ibyago byinshi bya Covid, kubera impungenge coronavirus nshya.
Umuntu wese ugenda cyangwa ugarutse avuye mu gihugu biri kuri uro rutonde agomba gushyirwa mu kato mu minsi 10, ni mugihe UEFA yatanze amabwiriza mashya ko imikino yajya yimurwa muribi bihe.
Umukino wo hanze Arsenal izakina na Benfica ubu uzabera kuri Stadio Olimpico i Roma, sitade ya AS Roma.
Hashingiwe ku mbogamizi z’ingendo zagaragaye mu Burayi bitewe na coronavirus, hasohotse amabwiriza kugira ngo basobanure buri cyose gishoboka ngo umukino ube wabera ahantu hatabogamye.
Mu gihe icyorezo cya Covid gikomeje, Ubwongereza bwashyizeho amategeko akomeye y’akato ku bantu batahuka n'aberekeza muri Porutugali.
Ibyo byatumye umukino wo ku ya 18 Gashyantare wimurwa uva i Lisbonne ujya i Roma.
Hagati aho, umukino wa Arsenal izakiramo Benfica mu rugo, uracyari mu gihirahiro nyuma y’uko minisitiri w’intebe w’Ubugereki ashyizeho guma mu rugo mu mujyi wa Athens kugeza ku ya 28 Gashyantare kugira ngo bakumire ikwirakwira rya Covid-19.
Ku wa kabiri, byari byemejwe ko Sitade ya Georgios Karaiskakis ya Olympiacos izakira umukino wo mu rugo wa Arsenal kubera amabwiriza ya Covid y’ibihugu bimwe na bimwe mu Burayi, nyuma y'uko umukino wo hanze wo bwatangajwe ko uzabera kuri Sitade ya Stadio Olimpico ya Roma.
Hagati aho, umukino wo muri Champions League ikipe ya Chelsea izasuramo Atletico Madrid nawo ugomba kuzabera i Bucharest.
UEFA yemeje ko yimuye uyu mukino kubera impungenge z’ingendo zatewe na coronavirus, umukino ubanza wa kimwe cya 16 uzabera kuri Arena Nationala mu murwa mukuru wa Romaniya.
0 comments:
Post a Comment