Mu mpera za buri mwaka ikinyamakuru gikomeye muri America Billboard gishyira hanze urutonde rw'abahanzi n'indirimbo zabo ziba zisoje umwaka ziyoboye mu gice cya hot 100 chart.
Bidatunguranye umuhanzi The Weeknd niwe uyoboye uru rutonde, aho indirimbo ye "Blinding Lights" iherutse kwandika amateka yo kumara ibyumweru byinshi iri mu ndirimbo 10 zikunzwe kuri Billboard Hot 100 chart.
Inyuma ye hari undi muhanzi umaze igihe kirekire kuri Hot 100, Post Malone n'indirimbo "Circles" yashyize hanze muri Kanama 2019 ikaba yarakunzwe cyane, ikaba ikurikiwe n'indirimbo ya Roddy Ricch , Dua Lipa , na DaBaby . Roddy Ricch niwe ufite indirimbo nyinshi kuri uru rutonde kuko afitemo indirimbo 3 zose. Hagati aho, Megan Thee Stallion , Harry Styles , Lewis Capaldi , na Justin Bieber nibo bakurikira hamwe n'indirimbo 2 buri umwe.
Reba urutonde rw'indirimbo 25 zakunzwe cyane muri uyu mwaka wa 2020:
- The Weeknd, "Blinding Lights"
- Post Malone, "Circles"
- Roddy Ricch, "The Box"
- Dua Lipa, "Don’t Start Now"
- DaBaby feat. Roddy Ricch, "ROCKSTAR"
- Harry Styles, "Adore You"
- Future feat. Drake, "Life is Good"
- Maroon 5, "Memories"
- Maren Morris, "The Bones"
- Lewis Capaldi, "Someone You Loved"
- Doja Cat, "Say So"
- Gabby Barrett feat. Charlie Puth, "I Hope"
- Jack Harlow, "WHAT’S POPPIN"
- Tones and I, "Dance Monkey"
- Megan Thee Stallion, "Savage"
- Arizona Zervas, "Roxanne"
- Justin Bieber feat. Quavo, "Intentions"
- Billie Eilish, "Everything I Wanted"
- SAINt JHN, "Roses"
- Harry Styles, "Watermelon Sugar"
- Lewis Capaldi, "Before You Go"
- Trevor Daniel, "Falling"
- Dan + Shay & Justin Bieber, "10,000 Hours"
- Cardi B feat. Megan Thee Stallion, "WAP"
- Mustard & Roddy Ricch, "Ballin"
Ni urutonde rukorwa hakurikijwe uko indirimbo zagiye zikurikirwa(zumvwa cg ziremwa) ku mbuga zicuruzwaho kuri murandasi.
0 comments:
Post a Comment