Igiciro cy'iyi Cryptocurrency cyazamutseho 4.5ku ijana bituma igera ku madorali 20.440.
Bitcoin yagize ingufu zitangaje muri uyu mwaka. Yazamutse hejuru ya 170%, bitewe ahanini ahanini no gukenerwa n’abashoramari benshi bakomeye, ibigo bikomeye mu ishoramari bikururwa n’ubushobozi bwayo bwo kubona inyungu mu gihe igipimo cy’inyungu kiri hafi ya zeru, ndetse n’urugendo rwo gukoresha aya mafaranga mu buryo bwo kwishyura kuri interineti.
Bitcoin yazamutse cyane mu Kwakira nyuma yuko PayPal Holdings, Inc itangaje itangizwa rya serivisi nshya yemerera abakiriya bayo kugura, kubika no kugurisha iri faranga ry'amayobera biturutse kuri konti yabo ya PayPal. Iyi sosiyete yavuze kandi ko iteganya kugira aya mafaranga isoko yo kugura ibicuruzwa ku bacuruzi bayo barenga miliyoni 26 ku isi.
Kimwe nk'indi mitungo myinshi, Bitcoin yataye agaciro muri Werurwe, itakaza hafi 25 ku ijana by'agaciro kayo kubera gumamurugo yari muri Amerika ndetse n'Uburayi bigatuma abashoramari benshi bahitamo kubika amadolari y'Abanyamerika batinya ihungabana ry'ubukungu.
Nyuma yaho itanarije agaciro muri Werurwe, yaje kongera kuzamuka mu gaciro ugereranyije n'idorali aho kuri ubu iri ku giciro kitegeze kibaho.
0 comments:
Post a Comment