Abatunganyije iyi filime babinyujije ku rubuga rwabo rwa twitter bagize bati: "Twishimiye gutangazako twatoranijwe nka filime nziza mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Otirishe."
Batangazako iyi filime izerekanwa igihe ibirori bizaba bibera ku rubuga rwa interineti, ku isi hose kuva ku ya 27-29 Ugushyingo."
Iserukiramuco mpuzamahanga rya firime rya Otirishe ni amarushanwa ngarukamwaka akurura abakinnyi ba filime baturutse impande zose z'isi.'We're pleased to announce, with gratitude, that we've been selected as 'Best Feature' at the Austria International Film Festival! #The600Film will be screened when the festival goes live, online worldwide from November 27th - 29th. Tune in, here: https://t.co/cW241jQNTT.' pic.twitter.com/PxNjJcB0d5
— The 600 (@The600Film) November 26, 2020
Abatsinze iri rushanwa batoranijwe hashingiwe ku mubare w’ibitekerezo by’ubuhanzi bidasanzwe ku isi muri Sinema.
Mu kiganiro cyihariye, Richard Hall Umuyobozi akaba na Producer w'iyi filime , yishimiye icyo gikorwa , avuga ko bizemeza ko iyi filime izarebwa ku isi hose.
Kuri ubu iyi filime iri kuboneka muri Amerika ku mbuga zicuruza amafilime harimo Amazon Prime. Kandi ngo bituzako iyo filime izagaragara no mu Burayi, cyane cyane mu Bufaransa no mu Bwongereza.
Bitewe n'icyorezo cya Covid-19, ibirori bizabera kuri interineti, iyi filime ikazerekanwa ku ya 27 kugeza ku ya 29 Ugushyingo.
Hall akaba avugako bazatangaza gahunda yo gukwirakwiza iyi filime umwaka utaha.
0 comments:
Post a Comment