Ibihembo bya Grammy, bihabwa ababa baragize icyo bakora mu nganda z’umuziki(music industry) muri Amerika, bitegurwa na Recording Academy, ishuri ry’abanyamerika ryigisha abacuranzi, abaproducer, abashinzwe gufata amajwi, n’abandi bahanga mu muziki.
Mu rwego rwo kwishimira ibikorwa by'intashyikirwa baba baragezeho binyuze muri Grammy, iri shuri rihemba indirimbo nziza, abanditsi beza, n'abahanzi beza, bakoze guhera ku ya 1 Nzeri 2019, kugeza ku ya 31 Kanama 2020.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 39 y'amavuko , wavutse yitwa "Laura Kabasomi Kakoma", yerekeje ku mbuga nkoranyambaga ze kugira ngo asangize abakunzi be ibyishimo yagize nyuma yuko Grammys yashyize ku rutonde alubumu ye aheruka gushyira hanze yitwa "Holy Room", ikaba ihatanira igihembo mu cyiciro cya Album nziza ya Jazz Vocal aho ahatanye n'izindi alubumu enye zirimo iya Thana Alexa’s ‘Ona’, ‘Secrets Are the Best Stories’ ya Kurt Elling Featuring Danilo Pérez, Carmen Lundy’s ‘Modern Ancestors’ and Kenny Washington’s ‘What’s The Hurry’.
Album ye yakunzwe cyane, yafashwe amajwi imbonankubone(live) kuri Alte Apor (Ubudage) hamwe na Frankfurt Radio Big Band , imwe mu matsinda ya jazz yo mu Budage agezweho muri iki gihe.
Abahatanira ibihembo batoranijwe mu byiciro 84 aho Beyoncé ayoboye kuko ari guhatana mu byiciro icyenda, akurikirwa na Taylor Swift, Dua Lipa na Roddy Ricch bahatana mu byiciro bitandatu buri umwe.
Umunyarwenya wo muri Afurika yepfo, umusobanuzi wa politiki, umukinnyi wa filime akaba n'umunyamakuru wa televiziyo Trevor Noah niwe uzayobora igitaramo cyo gutanga ibihembo.
0 comments:
Post a Comment