Wednesday 15 July 2020

America yisubiyeho kuri gahunda yo kwirukana abanyeshuri b'abanyamahanga - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bwaretse gahunda yo gusubiza mu bihugu byabo abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri kaminuza ubu zimuriye amasomo yose kuri internet mu kwirinda coronavirus.




Uku kwisubiraho kubaye hashize icyumweru iyo gahunda itangajwe.

Kaminuza za Massachusetts Institute of Technology (MIT) na Harvard zari zareze leta mu nkiko kubera iyo gahunda.
Allison Burroughs, umucamanza mu karere ka Massachussetts, avuga ko impande zombi ubu zumvikanye.

Ubwo bwumvikane busubijeho gahunda yashyizwe mu bikorwa mu kwezi kwa gatatu, muri iki gihe cy'icyorezo cya coronavirus.

Iyo gahunda yemerera abanyeshuri b'abanyamahanga kwitabira amasomo mu buryo bw'iyakure bwo kuri internet mu gihe bibaye ngombwa.

Ibemerera kandi kuguma muri Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko ku ruhushya (visa) rwa kinyeshuri. 

Umubare munini w'abanyeshuri b'abanyamahanga bajya kwiga muri Amerika buri mwaka kandi bagira uruhare rukomeye mu mikoro ya za kaminuza.

Mu bihe bya vuba bishize, Kaminuza ya Harvard yatangaje ko kubera impungenge itewe n'ikwirakwira rya coronavirus, umwaka w'amashuri ugiye gutangira amasomo azakomeza gutangirwa kuri internet.

Kaminuza ya MIT, cyo kimwe n'izindi nyinshi, nayo yatangaje ko izakomeza gukoresha gahunda yo kwigishiriza kuri internet.



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<