Tuesday 19 May 2020

Gasogi United yasinyishije rutahizamu wa Mukura Victory Sports Iradukunda Bertrand

Do you want to share?

Do you like this story?

Ku mugoroba wo kuwa Mbere nibwo byavuzwe ko Iradukunda Bertrand yumvikanye na Gasogi United nk’uko byemezwaga n’inshuti z’uyu mukinnyi.


Gasogi United yasinyishije rutahizamu wa Mukura Victory Sports Iradukunda Bertrand



Gasogi United ikaba yasinyishije uyu rutahizamu wa Mukura Victory Sports, Iradukunda Bertrand, ku masezerano y’imyaka ibiri ndetse imwerekana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2020.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yasinyishije Iradukunda Bertrand ndetse amwerekana afite umwambaro w’iyi kipe.


Yabaye umukinnyi wa mbere mushya werekeje muri iyi kipe iheruka kongerera amasezerano abarimo Kwizera Aimable ukina mu mutima wa ba myugariro na Herron Berrian ukina hagati.
Gusa, Gasogi United ishobora gutandukana n’umunyezamu wayo wa mbere, Kwizera Olivier ushobora kwerekeza hanze y’u Rwanda, aho bivugwa ko yifuzwa na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Gasogi United yasinyishije rutahizamu wa Mukura Victory Sports Iradukunda Bertrand
Ubwo yasinyaga

Iradukunda Bertand w’imyaka 24, yifuzwaga kandi n’ikipe ya AS Kigali.
Yari maze imyaka ibiri akinira Mukura Victory Sports nyuma yo kuyigeramo muri Nzeri 2018.
Mu 2012 nibwo Iradukunda yerekeje mu Isonga FC, ajya muri APR FC muri Kamena 2014 ubwo iyi Kipe ya Gisirikare yatozwaga na Mashami Vincent.
Mu 2016, Iradukunda Bertrand yagiye muri Bugesera FC ku masezerano y’umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri Police FC yakiniye umwaka umwe, abona kujya muri Mukura Victory Sports.
Yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 mu 2012, akomereza mu batarengeje imyaka 20, U23 n’Ikipe y’Igihugu Nkuru guhera mu 2014.
Ibibazo by’amikoro byabaye muri Mukura Victory Sports, ikamara amezi atandatu idahemba abakinnyi, biri mu byatumye uyu musore atera umugongo ikipe y’i Huye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ahazaza h’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 mu Rwanda nyuma y’uko FERWAFA itangaje ko umwanzuro uzatangazwa bitarenze tariki ya 30 Gicurasi.

Via/Igihe


YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<