Amakuru ava mu nshuti ze za hafi avuga ko mu ntangiriro z’iki cyumweru aribwo yashyizwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal nyuma yo kugira ibimenyetso by’indwara ya stroke itera guturika kw’imitsi y’ubwonko.
DJ Miller wari ufite imyaka 29, yatangiye uyu mwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.
Kugeza magingo aya amakuru arambuye ku bijyanye n’urupfu rwe ntarajya hanze kuko ntamuntu numwe wo mu muryango we uragira icyo atangaza kucyaba cyamuhitanye.
Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes. Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwa album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda Party.
Ntabwo yakoraga akazi ko kuvanga imiziki gusa kuko yakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanyr barimo Butera Knowless,Dream Boys,Riderman,Social Mulla, Urban Boys n'abandi.
Dj Miller warufite n’igitaramo gikomeye cy’imbwa yise Kigali first Dog show yateganyaga gukora tariki 27 -06-2020 I kinyinya mu Karere ka Gasabo.
0 comments:
Post a Comment