Iracyari mu nzu y’uburuhukiro mu bitaro bya Nyanza, aho bene abantu banze kubashyingura, bakanga no kugira uruhare mu gufatanya n’ubuyobozi ndetse n’ibitaro bibitse imirambo kubashyingura.
Kiri uyu wa 03 Mata 2020,abo mu miryango yabo yashyikirijwe amabaruwa abasaba kugira uruhare mu kubashyingura banga kuyasinya.
Ubuyobozi bw'Umurenge buvuga ko nta mpamvu zifatika bagaragaza, ariko bahawe iminsi itatu(3) nishira hazafatwa ikimezo cy'icyakorwa.
Bene imirambo, ngo bavuga ko ababarashe ari nabo bakwiye kubashyingura.
Ngo Hari n’umwe wasabye ko umwe muri aba babiri barashwe ( w’umusirikare) yajyanwa ahashyingurwa abasirikare i Kanombe, nkuko Gitifu w’Umurenge wa Nyagisozi yabitangarije, n'ubwo ngo basanze bidashoboka.
Ibaruwa bandikiwe n’Ibitaro bya Nyanza bibasaba ko bagira uruhare mugushyingura abana babo, Gitifu w'Umurenge wa Nyagisozi avuga ko uwo babonye Ari umwe utarabashije kubyemera, undi ntawe babonye kuko ntiyari ari iwe murugo.
Akomeza avugako uwo wabyanze yavuze ko nta bushobozi afite.
Ariko ngo ntabwo ari ikibazo cy’ubushobozi kuko iyo abusaba bari kumufasha, ngo barabigerageje.
Ibitaro ngo byabahaye iminsi itatu izarangira kuri uyu wa mbere cyangwa kuwa kabiri, tariki ya 06-07 Mata 2020.
Iraswa ry’aba baturage babiri bivugwa ko umwe yari umusirikare, ryabereye mu Mudugudu wa Nyamitobu, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Nyagisozi ho mu Karere ka Nyanza kuwa 24 Werurwe 2020.
Aba baturage barashwe, bivugwa ko ngo bashakaga kurwanya Polisi ikitabara.
Source/Intyoza
0 comments:
Post a Comment