Minisante ikomeza ivuga ko aba 42 bamaze gukira harimo 17 bakize Coronavirus mu masaha 24 ashize.
- Uyu muntu 1 wanduye aherutse kugirira ingendo mu mahanga.
Uyu wagaragaweho Coronavirus yahise ashyirwa mu kato kandi hakomeje gushakwa abantu bose bahuye nawe kugira ngo basuzumwe ndetse banitabweho ni nzego z'ubuzima.
Umuntu wese uhisha cyangwa akanga gutanga amakuru arebana n'umurwayi wa Coronavirus cyangwa ahisha ibimenyetso byayo aba ashyira ubuzima bwa benshi mukaga kandi abihanirwa n'amategeko.
Abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa.
Abenshi muri bo nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza kandi nta n'umwe urembwe.
Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika,Nkuko byatangajwe na Leta y'u Rwanda.
Ingamba zongerewe igihe kandi zigomba gushyirwa mu bikorwa.
Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri (2) bazashyirwa mu kato mu gihe k'iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.
Ibimenyetso by'ingenzi bya Coronavirus ni inkorora, guhumeka bigoranye n'umuriro.
Mugihe waba ugaragaje ibi bimenyetso wahamagara ku 114 cyangwa akisuzumisha hakoreshejwe telefone ukanda *114# maze ugakurikiza amabwiriza,ushobora no kohereza email kuri callcenter@rbc.gov.rw cyangwa ukohereza ubutumwa kuri WhatsApp +250788202080.
0 comments:
Post a Comment