Monday 13 April 2020

FIFA igiye guha FERWAFA miliyoni 475 Frw yo guhangana n’ingaruka za Coronavirus - rwandaroundupnews

Do you want to share?

Do you like this story?



ferwafa igiye guhabwa miliyoni 475 frw mu gukomeza guhangana ningaruka za Coronavirus
FERWAFA igiye guhabwa miliyoni 475 frw




Impuza mashyirahamwe y'umupira w’amaguru ku isi "FIFA" ryatangaje ko icyiciro cya kabiri cy’amafaranga asanzwe agenerwa amashyirahamwe arigize kigiye gutangwa mbereho igihe,kugira ngo bakomeze guhangana n’ingaruka COVID-19 yagize ku bukungu.



FIFA buri mwaka igenera abanyamuryango bayo amafaranga kugira ngo bashobore gukora nk’uko bikwiye,uretse 500 000$ bahabwa andi atangwa ari uko hagaragajwe icyo agiye gukora gifatika ndetse rimwe na rimwe agasohoka ari uko habanje kwerekanwa ko ishyirahamwe runaka riyasaba ryageze ku nshingano ryari ryiyemeje.



Mu butumwa bw’amashusho Perezida wa FIFA Gianni Infantino yageneye amashyirahamwe 211 agize iri shyirahamwe, yavuze ko guhangana n’ingaruka z’ubukungu ari kimwe mu bintu bitatu byihutirwa FIFA igiye gukoraho mu rwego rwo guhangana n’ibyo icyorezo cya Coronavirus cyakoze ku mupira w’amaguru.



Infantino akaba yatangaje ko kugeza ubu hatangiye gukorwa inyigo y’ingaruka Coronavirus yagize ku mupira w’amaguru kugira ngo harebwe neza icyakorwa n’uburyo amwe mu mashyirahamwe yafashwa mu bijyanye n’ubukungu.



Perezida wa FIFA kaba yahise asaba ababishinzwe kuba batanze icyiciro cya kabiri cy’amafaranga ya FIFA Forward Program agahabwa amashyirahamwe,
ndetse anavuga ko bitandukanye n’ibyari byemejwe mbere ko aya mafaranga azahabwa amashyirahamwe yose hatiriwe harebwa niba yarujuje ibisabwa cyangwa se atarigeze abyuzuza kubera ko kuri ubu isi iri mu bihe bidasanzwe.



Hejuru y’aya amafaranga ya FIFA Forward agiye kugnerwa amashyirahamwe arimo FERWAFA, FIFA ikazanatanga indi nkunga bitewe n’icyo impuguke zizaba zerekanye ko hari amashyirahamwe ayikeneye.


Infantino akaba yongeyeho ko:"Nta mukino, nta rushanwa, nta shampiyona iruta ubuzima bw’umuntu."








YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<