Thursday 16 April 2020

China: Bya bitaro byubatswe mu minsi 10 byahagaritse imirimo i Wuhan - rwandaroundupnews

Do you want to share?

Do you like this story?

Kuri uyu wa gatatu, ibitaro bya "Wuhan Leishenshan" byahagaritse ibikorwa by'agateganyo i Wuhan mu murwa mukuru w'intara ya Hubei yo mu Bushinwa rwagati.





Ibitaro bya Wuhan Leishenshan byugaye imiryango
Ibitaro bya Wuhan Leishenshan byubatswe mu munsi 10





Ibitaro bya Wuhan Leishenshan byari byubatswe mu minsi icumi(10) gusa kugirango hajye havurirwa abarwayi ba COVID-19. Icyiciro cya nyuma cy’abarwayi ba Coronavirus bimuriwe mu bitaro bisanzwe ku wa kabiri.


Guhagarika ibikorwa by'ibi bitaro bivuze eherezo mu ntambara Wuhan yari imazemo amezi menshi irwanya icyi cyorezo.

Nk'uko byatangajwe n'umukozi wa komisiyo y'igihugu ishinzwe ubuzima "Jiao Yahui" ngo ibijyanye n'ubuvuzi bya COVID-19 bwasubiye mu nzira isanzwe.


Ibitaro bya Wuhan Leishenshan
Ubwo basozaga byari ibyishimo gusa




Mu muhango wo gusoza, abaganga n’abaforomo bazunguje amabendera banandika amazina yabo ku myenda ya bagenzi babo kugira ngo bazajye babyibuka.


Abayobozi bavuze ko Leishenshan itazasenywa ako kanya nyuma yo gusoza imirimo kuri uyu wa gatatu ahubwo bazaba baharetse igihe gito.


Umwe mu bayobozi baho ibyo bitaro byari byubatse yabwiye imbaga y'abantu bari bahateraniye ko bizeye ko ibitaro bitazongera gukora ukundi.




ibitaro bya Wuhan byafunze imiryango
abaganga basinyiye autografi mu birori byo gusezera




Abakozi b’abuvuzi bagera kuri 1.090 baturutse i Liaoning, Shanghai, Jilin, Guangdong, Shanxi na Hebei bavuye i Wuhan ku cyumweru nyuma yo kurangiza akazi kabo mu bitaro bya Wuhan Leishenshan.







YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<