Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko mu barwayi batandatu bashya, batanu bayiturukanye mu mahanga bahita bashyirwa mu kato, mu gihe umwe yahuye n’umuntu wanduye, nawe ashyirwa mu kato.
- Abantu bane baje baturutse Dubai bahita bashyirwa mu kato.
- Umuntu umwe waje aturutse muri Amerika ahita ashyirwa mu kato.
- Umuntu umwe watahuwe ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato.
Minisante yasabye Abanyarwanda bose gukomeza kwitwararika, ndetse ingamba zashyizweho zikomeje kubahirizwa zirimo ko ibikorwa by’ubucuruzi bitari iby’ibanze bifunzwe, ingendo zihuza imijyi n’uturere birahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.
Yakomeje ivuga ko umuntu wese ugeze mu Rwanda azashyirwa mu kato k’iminsi 14 guhera igihe ahagereye, hakaba hakenewe ubufatanye bwa buri muturarwanda mu gukumira iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu ugaragaza ibi bimenyesto asabwa guhamagara ku 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.
Iyi nkuru yasohotse bwambere ku gihe
0 comments:
Post a Comment