Uyu munya Porutugale yerekeje mu gihugu cye gusura nyina wari urwaye,ariko akaba yaragiye amaze gukina umukino ikipe ye ya Juventus yahuraga na Inter Milan ku cyumweru. Ku cyumweru, Ronaldo na Rugani basangiye icyumba cyo kwambariramo ubwo Juventus yatsindaga Inter Milan ibitego 2-0, umukino bakinnye ntamufana uhari.
Ronaldo akaba ikiri murugo n'umuryango we, nta cyizere cyo gusubira muri Turin vuba.
Bakaba basabye ko umuntu wese waba yaragize aho ahurira na Rugani kuba mu kato. Ariko hakaba hari ikizere ko ikwirakwizwa ryicyo cyorezo atari ryinshi dore ko Rugani yari umusimbura udakoreshwa na Maurizio Sarri ku ntebe y'abasimbura.
Ikipe ya Juventus yose ikaba yashyizwe mu kato,bivugwako uyu mikinnyi yaba yarayanduye ubwo yahuraga n'umukinnyi ukina mu kiciri cya gatatu wanduye.
0 comments:
Post a Comment