Home » Posts under Imikino
Showing posts with label Imikino. Show all posts
Showing posts with label Imikino. Show all posts
Thursday 2 April 2020
Tuesday 24 March 2020
Sunday 15 March 2020
Cristiano Ronaldo agiye guhindura amahoteri ye mo ibitaro kugirango afashe kurwanya Covid-19:
Nk’uko ikinyamakuru MARCA cyo muri Esipanye kibitangaza,ngo amahoteri yose ya CR7 yiteguye guhindurwamo ibitaro kugira ngo havurirwemo abarwayi ba Covid-19, Kandi iyo serivisi ikajya itangirwa ubuntu,Cristiano niwe uzishyura abaganga n'abakozi."
Cristiano Ronaldo yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba abafana be n'abaturage gukurikiza amabwiriza y’umuryango w’ubuzima ku isi (OMS) mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Cristiano Ronaldo yari mu kato i Madeira, muri Porutugali nyuma yuko bimaze kugaragara ko umwe muri bagenzi be bakinana muri Juventus, Daniele Rugani yipimishije bakamusangana COVID-19.
Abakinnyi ba Juventus, abakozi ndetse n’abahuye na Rugani bari mu kato ku bushake, nkuko ikipe ya Juventus yari yabitangaje.
Coronavirus:APR FC igarutse i Kigali idakinnye umukino yari ifitanye na Espoir i Rusizi-rwandaroundup
Iyi kipe y'ingabo z'igihugu yari yahagurutse ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu Tariki 13 Werurwe yerekeza I Rusizi gukina umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona na Espoir FC kuri Stade ya Rusizi, igarutse idakinnye nyuma y’itangazo Minisiteri y’ubyuzima yagejeje ku banyarwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ibamenyesha ko icyorezo cya Coronavirus cyagewe mu Rwanda.
APR fc yari yakoze imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yiteguye neza gukura amanota atatu i Rusizi, yaje kubona itangazo rivuye muri Minisiteri ya Sports irinyujije muri Ferwafa rihagarika ibikorwa bya Siporo byose mu gihugu guhera kuri iki Cyumweru Tariki 15 Werurwe, byatumye hafatwa icyemezo ko uyu mukino hamwe n’indi yari iteganyijwe kuri iyi tariki isubikwa.
Umutoza w'iyi kipe Mohammed Adil Erradi akaba yageneye abakinnyi biyi kipe ubutumwa mbere yuko bajya mu kiruhuko agira ati: ”Birababaje cyane kuba dusubiye I Kigali tudakinnye n’urugendo rurerure twakoze, nta n’umwe wakwishimira ibitubayeho gusa ni ukwihangana kuko aka kanya tugomba kureba ibikurikira ari bwo buryo bwo kwirinda.
Guhera uyu munsi hatanzwe ikiruhuko, musubire mu ngo zanyu, musome ibitabo murebe televisions, mugume mu ngo zanyu mwirinde kugendagenda muruhuke neza, mukurikire gahunda za leta ndetse munakurikiza amabwiriza abayobora uburyo mwirinda Coronavirus.”
Mohammed Adil akaba yakomeje ababwira ko azabohereza imyitozo bazakorera mu rugo,mu gihe bategerje igihe bamenyeshwa kugaruka mu kazi.
Ubuyobozi bwa APR fc bukaba busaba abakunzi bayo gukirikiza anama zose bagirwa na Minisiteri y'ubuzima mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya coronavirus.
Twabibutsa ko iyi kipe ariyo iyoboye shampiyona y'u Rwanda aho kujyeza ubu itaratsindwa umukino numwe.
Thursday 12 March 2020
Coronavirus:Cristiano Ronaldo ari mu kato iwe i Madeira-rwandaroudup
Uyu munya Porutugale yerekeje mu gihugu cye gusura nyina wari urwaye,ariko akaba yaragiye amaze gukina umukino ikipe ye ya Juventus yahuraga na Inter Milan ku cyumweru. Ku cyumweru, Ronaldo na Rugani basangiye icyumba cyo kwambariramo ubwo Juventus yatsindaga Inter Milan ibitego 2-0, umukino bakinnye ntamufana uhari.
Ronaldo akaba ikiri murugo n'umuryango we, nta cyizere cyo gusubira muri Turin vuba.
Bakaba basabye ko umuntu wese waba yaragize aho ahurira na Rugani kuba mu kato. Ariko hakaba hari ikizere ko ikwirakwizwa ryicyo cyorezo atari ryinshi dore ko Rugani yari umusimbura udakoreshwa na Maurizio Sarri ku ntebe y'abasimbura.
Ikipe ya Juventus yose ikaba yashyizwe mu kato,bivugwako uyu mikinnyi yaba yarayanduye ubwo yahuraga n'umukinnyi ukina mu kiciri cya gatatu wanduye.
Coronavirus:NBA ihagaritswe igihe kitazwi kubera icyorezo cya COVID19
Iki kimezo cyafashwe mu ijoro ryo ku wa gatatu nyuma yuko umukinnyi wa Utah Jazz yipimishije bagasanga arwaye coronavirus.
NBA yavuze ko umukinnyi wa Ttah Jazz bapimye coronavirus atariri mu kibuga.
Iri tangazo rya NBA, rije mu gihe imikino yo kwishyura ya shampiyona yari iteganijwe gutangira hagati muri Mata,iki cyorezo kikaba cyaratumwe hari imikino itandukanye yagiye ahagarikwa harimo n'uwariguhuza Manchester City na Arsenal muri shampiyona y'Ubwongereza.
Wednesday 11 March 2020
Dangote agomba kwishyura milliard 2 z'ama Euro kugirango yegukane Arsenal
Umuherwe wa Afurika ukize cyane Aliko Dangote yabwiwe amafaranga asabwa kugirango agure Arsenal. Umuherwe wo muri Nijeriya mbere yari yatangaje ko yifuza kugura iyi kipe yo mu majyaruguru ya London.Dangote avuga ko kuri ubu yibanze ku zindi nyungu ariko ko ateganya umwaka utaha nk'igihe ntarengwa cyo gutangiza isoko rye muri iyi kipe.Muri Mutarama, yongeye gushimangira imigambi ye, agira ati: "Ni ikipe yego nifuza kugura umunsi umwe, ariko icyo nkomeza kuvuga ni uko dufite imishinga ingana na miliyari 20 z'amadolari kandi nibyo nifuza kwibandaho.Noneho Dangote yabwiwe amafaranga bizatwara kugura imwe mu makipe ya Premier League na Bob Ratcliffe, umuvandimwe w'umwe mu bakire bo mu Bwongereza Sir Jim Ratcliffe. Sir Jim amaze imyaka mike agize uruhare mu ku gurwa kwa Chelsea, ariko muri Kanama umwaka ushize isosiyete ye Ineos yarangije amasezerano yo kugura Nice. Murumuna we Bob, ukuriye ishami ry'umupira w'amaguru muri Ineos, yatangaje amafaranga asabwa ubu gutwara ikipe ya Premier League.Bob yatangarije ikinyamakuru cyitwa Financial Times 'Business of Football Summit ko kwigarurira iyi kipe bizatwara byibuze miliyari 2. Yongeyeho ko kwimurira ikipe ahandi muri Premier League byatwara hagati ya miliyoni 150 na miliyoni 350. Tukomeje gutegereza niba bizakunda ko iyi kipe yajya mu maboko yuyu mukire wo muri Nijeriya.
Subscribe to:
Posts (Atom)