Ku wa gatanu , mu nama y'umutekano yabereye i Munich, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko 75% by’inkingo zatanzwe kugeza ubu zagiye mu bihugu 10 bikize. Yagize ati: "inkingo zigomba kuboneka kandi zihendutse kuri buri wese, ahantu hose."
Bwana Guterres yavuze ko ibihugu bikize birimo Amerika, ibihugu by’Uburayi, Ubushinwa n’Ubuhinde byahuye kugira ngo bishyireho itsinda ryihutirwa kugira ngo byibuze bikube kabiri ubushobozi bw’inganda ku isi , harimo no gutanga impushya n'ikoranabuhanga mu gukora inkingo.
Ibi Bwana Guterres yabitangaje mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burengerazuba, harimo Ubwongereza n'Ubufaransa, byiyemeje mu minsi yashize kwihutisha gukwirakwiza inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere. Ku wa kane, Amerika yatangaje miliyari 4 z'amadolari y'Amerika y'inkunga muri Covax , gahunda mpuzamahanga yo gukingira ya OMS.
Ubushinwa n'Uburusiya nabyo biherutse kongera ingufu mu gukwirakwiza inkingo zabo ku isi.
Ku wa gatanu, Uwashinze Microsoft Corp., umugiranez akaba n'umuntu ugira uruhare mu rwego rw’ubuzima ku isi, Bill Gates, na we wavuze mu nama yabereye i Munich, yavuze ko hakwiye kubaho urukingo ku isi hose rw'indwara ya coronavirus.
0 comments:
Post a Comment