Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika Yunze ubumwe muri Somaliya (AMISOM), intego yabo ikaba ari iyo gushyigikira guverinoma iri ku butegetsi no guhagarika ingufu z’uyu mutwe ufite aho uhuriye na al-Qaeda.
Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) zatangaje ko ku wa gatanu abasirikare bazo bagabye igitero ku bwihisho bwa al-Shabab mu midugudu ya Sigaale, Adimole na Kayitoy, ku birometero 100 mu majyepfo y’iburengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu.
UPDF ivugako iki gitero cyaguyemo abarwanyi 189 bafite aho bahuriye na al Qaeda kandi banasenya ibikoresho byinshi bya gisirikare n'ibikoresho byakoreshwaga mu bitero by'iterabwoba.
Umuvugizi w'ingabo za Uganda, Liyetona Koloneli Deo Akiiki, yavuze ko iki gikorwa cya gisirikare kirimo ibitero byo ku butaka no mu kirere.
Akiiki yagize ati: "Uyu niwo mubare munini w'abarwanyi ba al-Shabab bishwe mu munsi umwe."
Ntabwo byahise bishoboka kugenzura umubare w'abantu bapfuye. Nta bisobanuro byatanzwe na al-Shabab kuri icyo gitero.
Ingabo za Uganda zimaze imyaka irenga 10 zikorera muri Somaliya, zikaba zimaze gutakaza abasirikare bagera kuri 20. Uganda nicyo gihugu cya mbere cyohereje ingabo z’amahoro muri Somaliya.
Mu minsi yashize, abarwanyi ba al-Shabab bakajije umurego mu bitero kuri izi ngabo mu gihe ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Afurika n’ingabo z’igihugu cya Somaliya zikomeje gusunika uyu mutwe mu birindiro byawo.
Al-Shabab igamije guhirika guverinoma ya Somaliya no gushyiraho amategeko akaze ya kisilamu, yagenzuye igice kinini cy’amajyepfo ya Somaliya kugeza mu 2011, ubwo yirukanwaga i Mogadishu n’ingabo za Somaliya, zishyigikiwe n’abasirikare b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.
N'ubwo yatakaje igice kinini, al-Shabab iracyagaba ibitero bikomeye bitwaje imbunda n’ibisasu.
Ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika 19,000 zigiye kuva muri Somaliya mu mpera z’umwaka kandi zigashyikiriza ingabo za Somaliya inshingano z’umutekano w’igihugu.
0 comments:
Post a Comment