Ni tombora yabereye ku cyicaro gikuru cya UEFA i Nyon, mu Busuwisi, aho ikipe zikomeye muri iri rushanwa Barca na Juventus zisanze mu itsinda rimwe.
Hagati aho Manchester United yagarutse muri iri rushanwa yongeye guhura na Paris Saint- Germain mu itsinda H, umukino wibukije abafana ba Manchester United ubwo batsindaga abanya Pari muri Werurwe 2019.
Amatsinda ya Champions league 2020-2021:
ITSINDA A.
Bayern Munich
Atletico Madrid
RB Salzburg
Lokomotiv Moscou
ITSINDA B.
Real Madrid
Shakhtar Donetsk
Inter Milan
Borussia Monchengladbach
ITSINDA C.
Porto
Manchester City
Olympiacos
Marseille
ITSINDA D.
Liverpool
Ajax
Atalanta
Midtjylland
ITSINDA E.
Sevilla
Chelsea
Krasnodar
Rennes
ITSINDA F.
Zenit
Borussia Dortmund
Lazio
Brugges
ITSINDA G.
Juventus
Barcelona
Dynamo Kyiv
Ferencvaros
ITSINDA H.
Paris Saint Germain
Manchester United
RB Leizpig
Istanbul Basaksehir
Ku wa gatanu, UEFA nibwo izatangaza gahunda y'imikino ya Champions League.
Amakipe ari muri iri rushanwa yamenyeshejwe ko ashobora kwinjiza abafana bangana na 30 ku ijana(30%) muri sitade,gusa hakazajya hinjira abafana b'ikipe yakiriye mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus.
Kubera icyorezo cya Coronavirus, ibirori byakozwe nta bantu benshi bateraniye aho i Nyon, Didier Drogba wahoze akinira Chelsea na Florent Malouda nibo bari abashyitsi bakuru muri sitidiyo yakorerwagamo tombora.
Hanatanzwe ibihembo byamarushanwa y'umwaka ushize, aho abakinnyi ba Bayern Munich bihariye ibi bihembo.
Manuel Neuer yagizwe umunyezamu w’umwaka wa UEFA, mu gihe mugenzi we Joshua Kimmich yatwaye igihembo cy'umudefanseri mwiza.
Kevin De Bruyne yabaye umukinnyi wo hagati w'umwaka, mu gihe Robert Lewandowksi yahembwe nka rutahizamu w'umwaka.
Uyu rutahizamu wo muri Polonye kandi yegukanye igihembo rusange cy'umukinnyi witwaye neza muri UEFA 2019-20.
0 comments:
Post a Comment