Sunday 13 September 2020

Bruce Melodie yongeye gutwara igihembo cya KISS Summer Awards | Igare iba indirimbo ya KISS Summer Awards 2020

Do you want to share?

Do you like this story?

Kuva mu 2018 Radiyo KISS FM yatangiye gutanga ibihembo mu rwego rwo gushimira abahanzi b’abanyarwanda bitwaye neza muri muzika mu mpeshyi y’uwo mwaka.



Ubwo byatangwaga bwa mbere abegukanye ibihembo ni "The Ben" nk’ umuhanzi w’impeshyi, "Bob Pro" nk’uwatunganyije indirimbo(Producer) nziza mu gihe "Nta Kibazo" ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman yabaye indirimbo y’impeshyi.

Ku nshuro ya kabiri hiyongereyemo icyiciro cy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Amalon, icyo gihe Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi, "Kontwari" ya Safi Madiba iba indirimbo y’impeshyi mugihe Madebeat yabaye uwatunganyije indirimbo nziza kurusha abandi.

Muri uyu mwaka icyiciro cy’indirimbo y’impeshyi harimo "Ntiza" ya Mr Kagame na Bruce Melodie, "Do Me" ya Marina na Queen Cha, "Ubushyuhe" ya DJ Pius na Bruce Melodie, "Igare" ya Mico The Best na "Saa Moya" ya Bruce Melodie.

Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi harimo "B Threy", "Ariel Wayz", "Kevin Kade" na "Calvin Mbanda". Mu gihe abahataniraga igihembo cy'umuhanzi wigaragaje muri iyi mpeshyi harimo "Bruce Melodie", "The Ben", "Nel Ngabo" na "King James".

Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi muri iyi mpeshyi harimo "Madebeat","Knoxbeat", "Element" na "Clement".

Haniyongereyeho icyiciro cya "Lifetime Achievement Award" iki gihembo kikaza guhabwa umuntu wagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no guteza imbere umuziki nyarwanda.

Uko ibihembo byatanzwe:


Bidashidikanwaho umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi ni Bruce Melodie. Uyu muhanzi ni ku nshuro ya kabiri atwaye iki gihembo kuko no mu mwaka ushize ari we wagitwaye.

Indirimbo yegukanye igihembo cya KISS Summer Awards ni "Igare" ya Mico The Best.

Madebeat yongeye kwegukana igihembo cya Producer w’impeshyi. Ni ibintu byumvikana kuko mu ndirimbo eshanu zahatanaga muri KISS SUMMER AWARDS 2020 harimo enye yakoze.

DJ Bob yatwaye igihembo cya Lifetime Music Awards (Umuntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda).
DJ Bob yagize uruhare rutaziguye mu gukwirakwiza ibihangano by’abanyarwanda mu gihe ikoranabuhanga ryari rikiri rike mu Rwanda.

Naho Kevin Kade, yabaye umuhanzi ukizamuka wahize abandi muri iyi mpeshyi.

Ni ibirori byacaga inyumva nkumve(live) kuri radiyo ya KiSS FM, biyobowe n'abanyamakuru mumenyereye nka Sandrine Isheja, Arthur Nkusi, Antoinette Niyongira, Uncle Austin, Cyuzuzo na Keza.

Hanafashwe umwanya wo guceceka mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera DJ Miller witabye Imana tariki 05 Mata 2020.




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<