Wednesday 16 September 2020

Ikamba ryambawe na Notorious B.I.G n'amabaruwa y'urukundo ya Tupac byagurishijwe akayabo - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Ikamba ryambawe n'igihanganjye mu njyana ya Hip-hop Notorious B.I.G ubwo yifotozaga mbere gato y'uko yicwa, n'amabaruwa y'urukundo ya Tupac Shakur akiri ingimbi, byaguzwe akayabo muri cyamunara yabereye i New York kuwa kabiri n'ijoro.




Iryo kamba ryaguzwe agera ku 594,750 y'Amadolari ya America(ni hafi miliyoni 580 z'amanyarwanda) nk'uko bivugwa na kompani y'ubucuruzi yitwa Sotheby's yarigurishije.

Mu kwezi gushize, Sotheby's yari yabariye iri kamba ryonyine agaciro kari hagati y'Amadorali y'America 200,000 na 300,000, none ryaguzwe hafi inshuro ebyiri z'ayo bateganyaga.

Biggie yambaye iri kamba ryamenyekanye nka "King Of New York" iminsi itatu gusa mbere y'uko araswa ari mu modoka agapfa tariki 09/03/1997, yari afite imyaka 24.


Ikamba ryaguzwe miliyoni 580 z'amanyarwanda



Ni mugihe amabaruwa y'urukundo umuhanzi benshi bavugako ari uw'ibihe bwose mu njyana ya Hip-hop Tupac Shakur yandikiye umukobwa bakundanaga ubwo bigaga ku ishuri ryisumbuye ry'i Baltimore, yo yaguzwe Amadorali y'America 75,600 (arenga miliyoni 73 mu manyarwanda).


Inzandiko Tupac Shakur yandikiye umukobwa bakundanaga ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye zaguzwe arenga miliyoni 73 mu manyarwanda


Mu itangazo ryasohowe na Sotheby's, iyi kompani ivuga ko ririya kamba rya Biggie n'amabaruwa ya Tupac bitanga "ishusho yimbitse, mu buryo bwabyo, y'aba bantu mu bundi buryo batazwi muri rubanda".


Iyi kompanyi ivuga ko kuba ibi bintu byaguzwe kuri ako gaciro ari "ikimenyetso cy'ingufu hip-hop yatangiranye n'uburyo yamamaye nyuma". 



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<