Ibihembo bya MTV Video Music Awards byagaragayemo udushya duke bitewe n'uko abenshi babirebeye kuri televiziyo kubera icyorezo cya COVID-19.
Kuri iki cyumweru, igitaramo cyo gutanga ibihembo cyagarayemo abahanzi barimbye bambaye udupfukamunwa, igitaramo cyanagaragaje ingorane z’umwaka utoroshye waranzwe n’imyigaragambyo yo kurwanya ivanguramoko.
Uyu muhanzikazi niwe wari uyoboye kuri uyu mugoroba kuko yahataniraga ibihembo icyenda bikaba byarangiye yegukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka, indirimbo y'umwaka, indirimbo yakoreshejwe muri cinema nziza, indirimbo uhuriweho n'abahanzi benshi yitwa "Rain on Me" ndetse n'igihembo cya Tricon, kikaba gihabwa umuhanzi uba watwaye ibihembi bitatu cyangwa byinshi.
VMAs nicyo gihembo cya mbere gikomeye gitanzwe mu America nyuma yuko icyore cy Coronavirus gihagaritse imiremo imwe n'imwe.
Bamwe mu bigukanye ibihembo:
VIDEWO Y'UMWAKA
The Weeknd "Blinding Lights"
UMUHANZI W'UMWAKA
Lady Gaga
INDIRIMBO Y'UMWAKA
Lady Gaga na Ariana Grande "Rain On Me"
ABAHANZI BAKORANYE NEZA
Lady Gaga na Ariana Grande "Rain On Me"
K-POP NZIZA
BTS "On"
UMUHANZI UKIZAMUKA
Doja Cat
POP NZiZA
BTS "On"
R&B NZIZA
The Weeknd "Blinding Lights"
HIP-HOP NZIZA
Megan Thee Stallion "Savage"
VIDEWO NZIZA YAKOZWE MURI GUMAMURUGO
Ariana Grande na Justin Bieber "Stuck With U"
Ibihembo bya MVAs byatangiye gutangwa mu 1984, umuhanzi ufite ibihembo byinshi akaba ari Beyonce ufite ibihembo 25.
0 comments:
Post a Comment