Wednesday 15 July 2020

Ibikoresho bya Huawei 5G bigomba kuvanwa mu Bwongereza bitarenze 2027 - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Nyuma y’itariki ya 31 Ukuboza, abatanga serivise za telefone zigendanwa mu Bwongereza babujijwe kugura ibikoresho bishya bya Huawei 5G, kandi bagomba no kuvana ibikoresho byose bya 5G by’abashinwa mu miyoboro yabo bitarenze 2027.



Umunyamabanga wa leta ushinzwe ikoranabuhanga mu Byongereza, Oliver Dowden, akaba yabwiye Inteko Ishinga Amategeko iki cyemezo.

Bikurikiranye n’ibihano byafashwe na America, bivuga ko iki cya kigo Huawei kibangamiye umutekano w’igihugu, ikintu Huawei yakomeje guhakana.

Bwana Dowden yavuze ko guhagarika ibicuruzwa bizadindiza ikwirakwiza ry'umuyoboro wa 5G mu Bwongereza.

 Iri koranabuhanga rya 5G rigira umuvuduko wa interineti byihuse hamwe n'ubushobozi bwo gutanga interineti ku bikoresho byinshi bidafite umugozi(Wireless). Imiyoboro ya 5G isanzwe iboneka mu mijyi myinshi yo mu Bwongereza, ariko kuyikwirakwiza bikaba bigenda gake muri iki gihugu.

Bwana Dowden yongeyeho ko bizabatwara agera kuri miliyari 2 z'Amapawundi, ndetse n'imyaka igera kuri ibiri cyangwa itatu.
Ati: "Iki ntabwo cyari icyemezo cyoroshye, ariko ni cyo gikwiye ku miyoboro y'itumanaho yo mu Bwongereza, ku mutekano w'igihugu cyacu ndetse no ku bukungu bwacu, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kirekire."

Kubera ko ibihano by’Amerika bizagira ingaruka gusa ku bikoresho bishya, guverinoma yagiriwe inama ko nta mpamvu yo gukuraho ibikoresho bikoresha 2G, 3G na 4G byatanzwe na Huawei.

Huawei yavuze ko iki cyemezo ari "inkuru mbi ku muntu uwo ari we wese mu Bwongereza ukoresha telefoni igendanwa."

Iki cyemezo ariko, ntabwo gikuraho uruhushya rwa Huawei rwo kugurisha terefone zigendanwa mu Byongereza.

Ambasaderi w'Ubushinwa mu Bwongereza yavuze ko iki cyemezo " atari cyo".

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo akaba yishimiye aya makuru, agira ati: "Ubwongereza bwinjiye ku rutonde rw’ibihugu biturutse hirya no hino ku isi biharanira umutekano w’igihugu kibuza ikoreshwa ry’abacuruzi batizewe."



YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<