Saturday 25 July 2020

India: Yagurishije inka ye imwe yagiraga kugirango agurire abana be telefone igezweho(Smartphone) - rwandaroundup

Do you want to share?

Do you like this story?

Kuri ubu icyorezo cya coronavirus cyateye ibintu bwinshi guhinduka ndetse bimwe birahagarara.



Mu gihugu cy'Ubuhinde, guma mu rugo yatumye umugabo ukomoka muri Himachal Pradesh(mu Buhinde) agurisha inka ye yonyine,yamufashaga winjiza amafaranga. Yafashe iki kemezo gikomeye kugirango agurire terefone igendanwa abana be babiri kugirango bashobore gukirikirana amasomo kuri murandasi(e-learning).

Kuva amashuri yafungwa, ibigo by'uburezi byitabiriye gutanga amasomo k'umurongo wa interineti. Ariko, hari ababura amikoro,baturuka murugo rwabatishoboye, bakabura uburyo bwo kwitabira ayo masomo. Kubura ibikoresho, umurongo wa interineti ndetse no gutagira amashanyarazi ni inzitizi zikomeye mu buzima bw'aba bantu.

Uyu mugabo witwa "Kuldip Kumar" ukomoka Jwalamukhi mu karere ka Kangra. Yavuze ko amashuri amaze gufungwa muri Werurwe abana be bombi, bahuye n'ikibazo cyo kwitabira amasomo yo kuri interineti kubera ko badafite telefoni.

Kuldip yegereye abarimu b'abana be bamumenyesha ko kugira ngo bakomeze amasomo yabo, agomba kubagurira telefoni. Yegereye amabanki menshi n'abaguriza amafaranga kugirango abone inguzanyo y'amafaranga 6.000 ariko biba iby'ubusa kuko bose babwanze.

Kuldip, umugore we hamwe n'abana be babiri baba mu nzu y'ibyondo i Jwalamukhi. Yegereye ku biro  by'umurenge ariko ntamuntu wigeze amufasha.

Ku rundi ruhande ariko, Umudepite wa Jwalamukhi Ramesh Dhawala  yaje kuvuga ko yategetse ko haboneka ubufasha bw’amafaranga kuri Kuldip Kumar mu buryo bwihutirwa.

YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<