President wa leta zunze ubumwe z'America Donald Trump yajyanwe mu bwihisho bw'umutamenwa bwa White House ubwo abigaragambya bari bakamejeje imbere y'ibiro kuwa gatanu washize, batera amabuye banahangana na police.
Ikinyamakuru Skynews kivugako ashobora kuba yamaze nk'isaha yose muri ubwo bwihisho bwagenewe gukoreshwa mu bihe bidasanzwe nko mu gihe cy'ibitero by'iterabwoba.
Iyi myigaragambwo ivanzemo n'urugomo hamwe nahamwe irakomeje mu mijyi ya leta zunze ubumwe za America,bakaba bamagana urupfu rw'umwirabura George Floyd wapfuye hashize umwanya afashwe na police.
Police yateye imyuka iryana mu maso y'amatsinda y'abigaragambya batitaye ku mabwiriza yo kutegerena mu rwego rwo kwirinda Coronavirus ubwo bigaragambirizaga imbere ya White House.
Abigaragambya barikujyenda bashikanuza ibimenyetso byo ku muhanda,batwika ibyo babonye bwose,banahanura ibindera rya America barishyira mu muriro.
Umwe mu bakozi b'ibiro bya Trump utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibi byabaye byarakaje cyane President Trump.

0 comments:
Post a Comment