Tuesday 19 May 2020

Tuff Gang igiye gukora igitaramo kizabera kuri YouTube

Do you want to share?

Do you like this story?

Inkuru nziza ku bantu bakunze iri tsinda ni uko bashobora kongera kubona aba baraperi bigeze gukundwa cyane mu Rwanda bahuriye mu gitramo bose.

Tuff Gang igiye gukora igitaramo kizabera kuri YouTube
Tuff Gang igiye gukora igitaramo kizabera kuri YouTube


Ni mu gitaramo kizabera kuri Youtube ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 kuva saa mbiri z’ijoro kikazahuza abahoze bagize itsinda rya Tuff Gang bose.

Iki gitaramo kigiye guhuza abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gang nyuma y’igihe kinini batandukanye bitewe n’ubwumvikane buke bwabaranze mu gihe cyashize.
Mu kiganiro Bull Dogg yagiranye na Igihe yavuzeko Tuff Gang atariryo tsinda ryonyine ryagize ikibazo mu muziki, kenshi byabayeho ku Isi, hari ingero z’amatsinda akomeye yasenyutse ariko bagakomeza gukorana mu buryo bw’ubucuruzi.

Uyu muraperi yakomeje avuga ko iyo bigeze ku bucuruzi abantu baba bagomba kumvikana anahamya ko baramutse babonye ko bongeye gukorana byabaha inyungu bashobora kongera gusubirana.


Avuga niba binashoboka ko bazakorana indirimbo cyangwa bagasubirana, uyu muraperi yagize ati "Byose bizaterwa nuko abantu bazatwereka urukundo muri iki gitaramo ndetse n’ibizakivamo, gusohora indirimbo nabyo ni kimwe mu bigize ubucuruzi ubwo nyine nyuma y’iki gitaramo abantu bazaganira turebe niba byatugirira akamaro turamutse dukoranye".

Muri iki gitaramo kandi hanatumiwemo Pfla, umuraperi wahoze muri Tuff Gang akaza kuyivamo nyuma yo kutumvikana na bagenzi be. Yabanje gushinga amatsinda arimo Empire Mafia Land yabarizwagamo umugore we El Poeta n’umuraperikazi Candy Moon ariko iza gucika intege. Ubu Pfla asigaye akora umuziki wenyine ariko rimwe na rimwe aba ari kumwe n’abandi bakizamuka.

Iki gitaramo Tuff Gang yatumiwemo kizaca kuri MK1 TV, shene ya Youtube ikunze gutumira abahanzi bakomeye.

Kuva mu 2008 itsinda rya Tuff Gangs ryatangiye kunyura benshi binyuze mu bihangano byihariye ryari rifite byiganjemo ibyakomozaga ku buzima bubi bw’abana bo ku muhanda n’ubwo muri gereza.


Tuff Gang igiye gukora igitaramo kizabera kuri YouTube
P-Flay ari mubatumiwe muri iki gitaramo n'ubwo yirukanwe muri Tuff Gang


Ritangira ryari rigizwe na Jay Polly, Bull dogg, P Fla, Fireman na Green P.

Ryagize umuriri ukomeye mu bafana rigitangira umuziki, ibihangano byaryo bicengera benshi ku buryo buhambaye. Ryiharira itangazamakuru riravugwa karahava ari nako benshi bakomeza kuryiyumvamo ku rwego rwo hejuru.

Tuff Gangs yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Gereza’, ‘Inkongoro y’umushimusi’, ‘Ntibagira Isoni’, 'Amaganya', ‘Kwicuma’ n’izindi zitandukanye zatumye benshi banyurwa.





YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<