Friday 8 May 2020

Inyoni yagurutse ibirometero 8000 ivuye Kenya igera mu Bushinwa | rwandaroundupnews

Do you want to share?

Do you like this story?

Muri iki gihe abantu benshi ku isi basabwa kuguma mu rugo kubera Covid-19, inyoni yagenze ibirometero 8000 mu minsi itanu ivuye Kenya yerekeza mu Bushinwa, inkomoko y'icyorezo cya Coronavirus.



Inyoni yagurutse ibirometero 8000 ivuye Kenya igera mu Bushinwa






Iyi nyoni yakurikiranwe hifashishijwe icyuma kerekana aho ikintu giherereye ku isi (GLS), yahagurutse muri Kenya ku ya 29 Mata, yambuka inyanja ya Arabiya,Ubuhinde, Himalaya, iza kugera mu Bushinwa ku ya 4 Gicurasi.



Amakuru ya GLS yerekana ko ubu inyoni yerekeje mu Burusiya inyuze muri Mongoliya.


Hari inyoni zimuka zashyizwemo ibikoresho bito bikurikirana aho zigeze byitwa geolocator. Iyo inyoni yongeye gufatwa, amakuru arabikwa bigatuma babasha gusobanukirwa cyane uburyo ibinyabuzima bigenda byimuka bigira ingaruka ku kirere n’imihindagurikire y’ibidukikije.



Kumenya imyanya zasuye n'inzira zanyuzwemo nibyo binyabuzima byimuka ni amakuru y'ingenzi, kuko bituma babasha gutegura politiki yo gucunga no kubungabunga amoko y'inyamaswa cyangwa mu kurwanya ikwirakwira ry'indwara z'ibyorezo.





Muri Gashyantare, inyoni yitwa osprey, yagurutse ibirometero 7000 ivuye muri Finland yerekeza muri Kenya, ariko nyuma iza gupfa.


Abayobozi b'ikigo cyo muri Kenya gishinzwe kubungabunga inyamaswa"KWS(Kenya Wildlife Service)" bavuze ko osprey yaribifite imyaka ine ikaba ari inyoni irya amafi yafashwe n'umurobyi mu kiyaga cya Victoria mu ntara ya Siaya, ikaza gupfa azize umwuma n'inzara.













YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<