Saturday 30 May 2020

Apple music igiye gutangiza radiyo yayo ya mbere muri Afurica

Do you want to share?

Do you like this story?

Kuri uyu wa kane, urubuga rwa interineti bumviraho muzika rwa Apple (Apple music) rwatangajeko rutangiza radiyo muri  Afurika kuri iki cyumweru, ikazaba yitwa "Africa Now Radio" ikazatangirana n'ikirangirire mu kuvanga imiziki(DJ) wo muri Nigeria witwa "Cuppy".



Apple music igiye gutangiza radiyo yayo ya mbere muri Afurica




Iyi radiyo izatangira ku cyumweru kandi ikazagaragaramo uruvanjye  rw'amajwi y'injyana nyafurika zo muri iki gihe(contemporary) hamwe n'iza gakondo(traditional), bakazibanda ku njyana nka Afrobeat, rap, house, kuduro n'izindi.  


DJ Cuppy wavukiye muri Nijeriya akaba na producer w'umuziki, niwe uzatangira akora ikiganiro kizajya kimara isaha imwe mu cyumweru.


Mu magambo rye, Cuppy yagize ati: "Iki gitaramo kigaragaza urugendo ruva mu Burengerazuba rugana Iburasirazuba , Amajyaruguru rugana mu majyepfo, ariko icy'ingenzi ni inkuru ya Afurika noneho yerekeza muri Afurika ubu".

Umuziki n'abahanzi nyafurika yarakunzwe cyane muri  Afurica ndetse yaho nko muri Amerika n'Ubwongereza mu myaka yashize. Abahanzi nka DJ Black Coffee wo muri Afurika y'Epfo kimwe na Davido, Burna Boy, Tiwa Savage, Wizkid na Mr Eazy bo muri Nijeriya bakomeje kwandika amazina ku isi.


Ibi bikaba bibaye mu cyumweru kimwe Universal Music Group itangaje ko itangije Def Jam Africa, ishami rishya rya label  rizibanda ku njyana ya hip-hop, Afrobeat bakazamura impano muri Afurica. Ikazaba ifite ikicaro i Johannesburg na Lagos ariko iteganya gusinyisha impano ziturutse ku mugabane wa Afurika hose no mu Rwanda hakaba harimo.




YOU MIGHT ALSO LIKE

0 comments:

Advertisements

Advertisements

 
<