Ku wa kane ,ikipe y'umupira w'amaguru mu mukiciro cya mbere (Super League) mu Bushinwa "Guangzhou Evergrande" yatangiye kubaka sitade izaba izwi ku izina rya "Flower City" ikazaba ariyo nini y'umupira w'amaguru ku isi kuko izaba ifite imyanya 100.000 bicaye neza,imyanya 16 ya VVIP, 152 VIP, igice cyahariwe abashyitsi ba FIFA ndetse n'ibindi byinshi.
Guangzhou Evergrande ifitwe na "Evergrande Real Estate Group" , isosiyete nini ikora ibijyanye n'ubwubatsi mu Bushinwa ikaba yarinjije miliyari 65 z'amadorari mu mwaka wa 2019.
Perezida wa Evergrande,Xia Haijun akaba yagereranyije iyi Sitade nk'inzu ya Sydney Opera House cyangwa Burj Khalifa y'i Dubai zikaba ari inzu z'agatangaza ku isi.
Guangzhou Evergrande isanganwe Sitade yitwa Tianhe ifite imyanya 58.500.
0 comments:
Post a Comment