barekuwe muri gereza ya Paraguay bajya gufungirwa muri hotel.
Aba bavandimwe batawe muri yombi mu ntangiriro za Werurwe bakurikiranyweho gukoresha pasiporo mpimbano kugira ngo binjire muri Paraguay.
Nyuma yo kumara iminsi 32 muri gereza, umucamanza Gustavo Amarilla yemeje ko aba bombi bashobora kujya muri hoteri Asuncion mu gihe bagitegereje kuburanishwa ku byo baregwa.
Abunganira Ronaldinho na Assis batanze ingwate ya miliyoni 1.6 z'amadolari y'Amerika (£ 1.3m).
Ronaldinho na Assis bafunzwe nyuma yo gutanga ibyangombwa by'ibihimbano igihe binjiraga muri Paraguay, ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza aho muri Paraguay.
Uyu mugabo w'imyaka 40,ukunda kugaragara yishimwe,inshuti ze zavuze ko yahindutse aho ari muri gereza.
Mu kwezi gushize, Nelson Cuevas wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga wa Paraguay, yatangarije Radiyo CNN ko Ronaldinho atishimye na gato.
0 comments:
Post a Comment